Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo?

Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo?

 Buri gihe imyizerere yacu iba ishingiye kuri Bibiliya. Ubwo rero iyo turushijeho gusobanukirwa Ibyanditswe, tugira ibyo duhindura ku myizerere yacu. a

 Kuba hari ibyo twagiye duhindura, bihuje n’ihame ryo muri Bibiliya riboneka mu Migani 4:​18, rigira riti “inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.” Nk’uko iyo izuba ritangiye kurasa ugenda urushaho kubona neza uko hanze hameze, ni na ko buhoro buhoro Imana igenda idufasha gusobanukirwa inyigisho zayo mu gihe gikwiriye (1 Petero 1:10-12). Nk’uko Bibiliya yari yarabivuze, “mu gihe cy’imperuka” Yehova yari kurushaho kudusobanurira uko kuri.​—Daniyeli 12:4.

 Kuba hari ibintu byahindutse ku birebana n’uko dusobanukiwe ibintu, ntibigomba kudutangaza cyangwa ngo bitubangamire. Abagaragu b’Imana bo mu bihe bya kera, na bo hari igihe bibeshyaga cyangwa bakitega ibintu bitari byo, bikaba ngombwa ko bahindura uko babona ibintu.

  •   Mose yashakaga gucungura abagize ishyanga rya Isirayeli, nyamara hakaba haraburaga imyaka 40 kugira ngo Imana ibacungure.​—Ibyakozwe 7:23-25, 30, 35.

  •   Intumwa ntizasobanukiwe neza ubuhanuzi bwavugaga ko Mesiya yari kuzicwa akanazuka.​—Yesaya 53:8-12; Matayo 16:21-23.

  •   Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bibeshyaga ku gihe “umunsi wa Yehova” wari kuzira.​—2 Abatesalonike 2:1, 2.

 Nyuma yaho Imana yabafashije gusobanukirwa ibintu, kandi twiringiye ko natwe izakomeza kubidukorera.​—Yakobo 1:5.

a Ntabwo duhisha ibintu twagiye duhindura ku birebana n’uko dusobanukiwe Bibiliya. Ahubwo turabyandika, tukabisohora mu bitabo byacu. Urugero, jya mu isomero ryacu ryo kuri interineti wandikemo ngo “Imyizerere yacu isobanuka neza.