Soma ibirimo

Ese Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya ihuje n’ukuri?

Ese Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya ihuje n’ukuri?

 Igice cya mbere cya Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya cyasohotse mu mwaka wa 1950. Kuva icyo gihe, hari abantu bagiye bayibazaho byinshi cyangwa bagashidikanya ko yaba ihinduye mu buryo buhuje n’ukuri a kubera ko hari aho ikoresha imvugo itandukanye n’iy’izindi Bibiliya. Uko kuyibazaho gushobora kuba guterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:

  •   Ese ni iyo kwiringirwa? Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya ishingiye ku bushakashatsi bugezweho bwakozwe n’intiti mu bya Bibiliya, ikaba kandi ishingiye ku nyandiko za kera zizewe zandikishijwe intoki. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Bibiliya ya King James Version yo mu mwaka wa 1611 yari ishingiye ku nyandiko zandikishijwe intoki akenshi wasangaga zidahuje n’ukuri kandi zikaba zari zimaze igihe gito ugereranyije n’izakoreshejwe mu guhindura Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya.

  •   Ese ihinduye neza? Abahinduye Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya bihatiye guhindura ubutumwa bwahumetswe n’Imana nk’uko buri koko (2 Timoteyo 3:​16). Abahinduzi benshi b’izindi Bibiliya ntibahinduye ubutumwa buturuka ku Mana nk’uko buri koko bitewe n’imigenzo y’abantu, urugero nko kuba barasimbuje izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova, amazina y’icyubahiro nk’Umwami n’Imana.

  •   Ese ihinduye ijambo ku rindi? Hari ubuhinduzi bugenda busubiramo igitekerezo kimwe ariko mu yandi magambo. Icyakora Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo yahinduye ijambo ku rindi aho byashobokaga hose, mu gihe bidatuma igitekerezo kivugika nabi cyangwa ngo bitume igitekerezo cyo mu mwandiko w’umwimerere gipfukiranwa. Ubuhinduzi buvuga igitekerezo cyo mu mwandiko w’umwimerere mu yandi magambo bushobora kongeramo ibitekerezo by’abantu cyangwa bugakuramo ibitekerezo by’ingenzi.

Aho Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya itandukaniye n’izindi Bibiliya

 Ibitabo bitarimo. Bibiliya zahinduwe na Kiliziya Gatolika y’i Roma n’iz’Aborutodogisi zongewemo ibitabo bamwe bakunze kwita ibitabo bitahumetswe. Icyakora, ibyo bitabo ntibyari ku rutonde rw’ibitabo byemewe by’Abayahudi, kandi n’ubusanzwe Bibiliya ivuga ko Abayahudi ari bo “babikijwe amagambo yera y’Imana” (Abaroma 3:​1, 2). Ni yo mpamvu abahinduye Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya n’izindi Bibiliya nyinshi zo muri iki gihe basanze bikwiriye ko ibyo bitabo bitahumetswe bivamo.

 Imirongo y’Ibyanditswe itarimo. Hari Bibiliya zongerwamo imirongo n’interuro kandi bitaboneka mu nyandiko za kera cyane zandikishijwe intoki; icyakora Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo ntiyongerewemo ibyo bintu. Bibiliya nyinshi zo muri iki gihe zirinda kongeramo ayo magambo cyangwa zikagaragaza ko ayo magambo ataboneka mu nyandiko hafi ya zose z’umwimerere zizewe. b

 Ikoresha imvugo itandukanye n’iy’izindi Bibiliya. Hari igihe guhindura ijambo ku rindi bituma umwandiko utumvikana neza cyangwa bikaba byayobya umusomyi. Urugero, amagambo ya Yesu ari muri Matayo 5:3 akunze guhindurwamo ngo “hahirwa abakene mu mwuka” (English Standard Version; King James Version; New International Version). Abantu benshi basanga guhindura uwo murongo ijambo ku ijambo ngo “abakene mu mwuka” biheza umusomyi mu rujijo, mu gihe abandi bo batekereza ko Yesu yatsindagirizaga akamaro ko kwicisha bugufi cyangwa kuba umukene. Icyakora, Yesu yashakaga kumvikanisha ko ibyishimo nyakuri bituruka mu kumenya ko dukeneye ubuyobozi buva ku Mana. Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya yumvikanisha neza icyo Yesu yashakaga kuvuga igira iti “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”​—Matayo 5:3. c

Icyo intiti mu bya Bibiliya zitari Abahamya zavuze zishima Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya

  •   Mu ibaruwa yo ku itariki ya 8 Ukuboza 1950 yanditswe n’umuhinduzi wa Bibiliya witwa Edgar J. Goodspeed akaba n’intiti mu bya Bibiliya, yagize icyo avuga kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo arandika ati “nshishikajwe n’umurimo abantu banyu bakoze, hamwe n’ukuntu Bibiliya yanyu yageze ku isi hose, kandi cyane cyane nshimishijwe n’ukuntu ubwo buhinduzi budahindura ijambo ku ijambo, bukaba buvuga ukuri kandi bushishikaje. Nshobora guhamya ko bugaragaza ko hakozwe ubushakashatsi bunonosoye mu bintu byinshi, kandi buzira amakemwa.”

    Edgar J. Goodspeed

  •   Porofeseri wo muri kaminuza ya Chicago witwa Allen Wikgren yavuze ko Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya ari Bibiliya ikoresha imvugo ihuje n’igihe tugezemo, kandi ko aho kugira ngo ikoreshe imvugo y’izindi Bibiliya, “yo iyo uyisomye usanga itandukanye n’izindi.”​—The Interpreter’s Bible, Umubumbe wa I, ipaji ya 99.

  •   Umuhanga mu kujora za Bibiliya w’Umwongereza witwa Alexander Thomson yagize icyo avuga kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, maze arandika ati “uko bigaragara, buriya buhinduzi bwakozwe n’intiti zibifitemo ubuhanga n’ubwenge, zashakishije ukuntu zakumvikanisha igitekerezo nyakuri cy’umwandiko w’ikigiriki uko ururimi rw’icyongereza rushobora kucyumvikanisha kose.”​—The Differentiator, Mata 1952, ipaji ya 52.

  •   Nubwo umwanditsi Charles Francis Potter yumvaga ko hari ahantu hake hahinduwe mu buryo budasanzwe, yagize ati “abo bahinduzi bativuze amazina bahinduye inyandiko zandikishijwe intoki z’ikigiriki n’igiheburayo zizewe cyane kurusha izindi, bazihindura babigiranye ubushishozi n’ubuhanga.”​—The Faiths Men Live By, ipaji ya 300.

  •   Nubwo Robert M. McCoy yumvaga ko hari ibintu yabonye muri Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya bitamenyerewe, akagira n’ibindi byiza ayibonamo, yagize icyo ayivugaho. Yaravuze ati “ubuhinduzi bw’Isezerano Rishya ni gihamya y’uko muri iryo dini [Abahamya ba Yehova] harimo intiti zifite ubuhanga bwo guhangana n’ibibazo byinshi byerekeranye no guhindura Bibiliya.”​—Andover Newton Quarterly, Mutarama 1963, ipaji ya 31.

  •   Nubwo hari ibyo Porofeseri S. MacLean Gilmour atemeranyaho na Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya, ntahakana ko abahinduye iyo Bibiliya “bari bafite ubumenyi budasanzwe mu rurimi rw’ikigiriki.”​—Andover Newton Quarterly, Nzeri 1966, ipaji ya 26.

  •   Mu bushakashatsi Porofeseri Thomas N. Winter yakoze kuri Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya buboneka muri Bibiliya yitwa Kingdom Interlinear Translation of the Greek Scriptures, yaranditse ati “ubwo buhinduzi bwakozwe na komite itazwi buhora buhuje n’igihe kandi amagambo yose aba ahinduye mu buryo bumwe buhuje n’ukuri.”​—The Classical Journal, Mata-Gicurasi 1974, ipaji ya 376.

  •   Mu mwaka wa 1989 Porofeseri Benjamin Kedar-Kopfstein akaba ari intiti mu rurimi rw’igiheburayo uba muri Isirayeli, yavuze ibyerekeye Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya agira ati “mu bushakashatsi nakoze ku bihereranye na Bibiliya y’igiheburayo n’ukuntu yagiye ihindurwa nagiye nifashisha Bibiliya y’icyongereza y’Ubuhinduzi by’isi nshya. Igihe nayigenzuraga, incuro nyinshi nagiye ngira ibyiyumvo binyemeza ko uwo murimo ugaragaza ko abahinduye iyo Bibiliya bashyizeho imihati izira uburyarya bahindura umwandiko mu buryo bwumvikana kandi buhuje n’ukuri uko bishoboka kose.”

  •   Porofeseri Jason David BeDuhn wigisha iyobokamana muri kaminuza yakoze ubushakashatsi kuri Bibiliya icyenda zizwi cyane zo mu rurimi rw’icyongereza, maze arandika ati “[Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya] nasanze ari yo ihuje n’ukuri kurusha izindi zose nasuzumye.” Nubwo abantu muri rusange hamwe n’intiti nyinshi mu bya Bibiliya bumva ko kuba hari ibyo Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya itandukaniyeho n’izindi biterwa n’uko abayihinduye bari bafite aho babogamiye mu by’idini, BeDuhn yaravuze ati “ibintu byinshi bituma Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya itandukana n’izindi Bibiliya ni uko ihinduye ijambo ku ijambo, kandi abayihinduye bakaba barakoresheje amagambo y’umwimerere yagiye akoreshwa n’abanditse Isezerano Rishya.”​—Truth in Translation, ipaji ya 163, 165.

a Ibyo bintu byagiye bivugwa kuri Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zasohotse mbere y’uko Bibiliya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013 isohoka.

b Urugero, reba Bibiliya yitwa New International Version na Bibiliya y’Abagatolika yitwa New Jerusalem Bible. Iyo mirongo y’Ibyanditswe yongewemo ni Matayo 17:21; 18:11; 23:14; Mariko 7:​16; 9:​44, 46; 11:26; 15:28; Luka 17:36; 23:17; Yohana 5:4; Ibyakozwe 8:​37; 15:34; 24:7; 28:29; n’Abaroma 16:24. Bibiliya ya King James Version n’iya Douay-Rheims Version zongeye mu mirongo yo muri 1 Yohana 5:​7, 8 igitekerezo gishyigikira inyigisho y’Ubutatu, kikaba cyarongewemo hashize imyaka ibarirwa mu magana Bibiliya yanditswe.

c Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya Ijambo ry’Imana ivuga ayo magambo ya Yesu igira iti “abafite imitima ikeneye Imana,” naho indi Bibiliya yo igira iti “abazi ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka.”​—The Translator’s New Testament.