Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova borohera abantu bo mu yandi madini?

Ese Abahamya ba Yehova borohera abantu bo mu yandi madini?

 Dukurikiza inama dusanga muri Bibiliya ivuga ko tugomba ‘kubaha abantu b’ingeri zose,’ tutitaye ku myizerere yabo (1 Petero 2:17). Urugero, mu bihugu bimwe na bimwe hari Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi amagana. Ariko ntibajya bagerageza kotsa igitutu abategetsi cyangwa abanyamategeko kugira ngo babangamire cyangwa bahagarike ibikorwa by’andi madini. Nta nubwo bakora gahunda zidasanzwe zo gusaba ko hashyirwaho amategeko asaba abantu bose gukurikiza amahame tugenderaho n’imyizerere yacu. Ahubwo tworohera abantu bo mu yandi madini nk’uko natwe tuba twifuza ko batworohera.​—Matayo 7:12.