Soma ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova batiregura buri kantu kose bashinjwa?

Kuki Abahamya ba Yehova batiregura buri kantu kose bashinjwa?

 Abahamya ba Yehova bashyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya ivuga ko batagomba gusubiza ababakoba. Urugero, Bibiliya igira iti: ‘Ukosora umukobanyi aba ashaka kwisuzuguza’ (Imigani 9:7, 8; 26:4). Aho kugira ngo bishore mu ntonganya, bihatira gukora ibihesha Yehova ikuzo.​—Zaburi 119:69.

 Birumvikana ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Dusubiza abantu bashaka kumenya ukuri, ariko twirinda kujya mu mpaka zitagira icyo zatugezaho. Muri ubwo buryo dukurikiza urugero rwa Yesu n’urw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

  •   Yesu ntiyireguye igihe yashinjwaga ibinyoma imbere ya Pilato (Matayo 27:11-14; 1 Petero 2:21-23). Nanone Yesu ntiyigeze asubiza abamuregaga ko ari umusinzi w’umunyandanini. Ahubwo yararetse ibikorwa bye birivugira, nk’uko byanditswe ngo: ‘ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka’ (Matayo 11:19). Icyakora igihe byabaga ari ngombwa yasubizaga abamukobaga abigiranye ubutwari.​—Matayo 15:1-3; Mariko 3:22-30.

     Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kudacibwa intege n’ibirego by’ibinyoma. Yagize ati: “Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora” (Matayo 5:11, 12). Nanone Yesu yavuze ko hari igihe kwiregura byari gutanga ubuhamya kandi ko muri icyo gihe ‘azabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.’​—Luka 21:12-15.

  •   Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo yo kwirinda kujya impaka n’abahakanyi, avuga ko izo mpaka ‘ari imfabusa kandi nta cyo zimaze’​—Tito 3:9; Abaroma 16:17, 18.

  •   Intumwa Petero yateye Abakristo inkunga yo kuvuganira ukwizera kwabo mu gihe bishoboka (1 Petero 3:15). Icyakora yari asobanukiwe ko ibikorwa byiza biruta amagambo. Yaranditse ati: ‘mukore ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.’​—1 Petero 2:12-15.