Soma ibirimo

Abarwayi barahumurizwa kandi bakitabwaho

Abarwayi barahumurizwa kandi bakitabwaho

Iyo umuntu arwaye aba ashobora guhangayika cyane kandi inshuro nyinshi iyo agiye mu bitaro arushaho kugira agahinda. Nk’uko byavuzwe mu kinyamakuru cyandikwa n’abahanga mu by’ubuzima, “ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umurwayi yitaweho mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka bituma arushaho kumererwa neza.” *

Mu rwego rwo kwita ku byo abarwayi bakeneye, Abahamya ba Yehova bahumuriza Abahamya bagenzi babo bari mu bitaro bakoresheje Bibiliya kandi babaha n’ubundi bufasha bakeneye. Abasaza bafata iya mbere bagasura ababwiriza bo mu matorero yabo barwaye. Ariko se, byagenda bite mu gihe umurwayi w’Umuhamya arwariye mu bitaro biri kure y’iwabo? Mu migi minini yo hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova bashyizeho Amatsinda Asura Abarwayi kwa Muganga. Abasaza b’amatorero bari muri ayo matsinda, bagira gahunda yo gusura abarwayi b’Abahamya n’abagize imiryango yabo baba bari mu bitaro, hakubiyemo n’abaturutse mu bindi bihugu kugira ngo babafashe kuvurwa neza. Ubu hari abavandimwe bagera kuri 28.000 bari mu matsinda agera ku 1.900 akorera mu migabane itandatu. *

Abagize ayo matsinda bafasha bate abarwayi?

William ukora muri iryo tsinda yaravuze ati: “Nagiye mpumuriza kenshi Abahamya babaga barwaye hamwe n’abagize imiryango yabo batari Abahamya. Naganiraga na bo kandi nkabatega amatwi. Nabizezaga ko Yehova azi neza imimerere bahanganye na yo kandi ko abitaho. Abarwayi n’abagize imiryango yabo barishimaga cyane iyo nasengaga nkabashyira mu isengesho.”

Abantu benshi bagiye batubwira ko bishimira cyane inkunga bahabwa n’abavandimwe bakora mu matsinda asura abarwayi. Dore zimwe mu ngero z’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari Abahamya bagera ku 7.000 bari mu matsinda asura abarwayi.

  • Priscilla yaravuze ati: “Mwarakoze cyane gusura papa igihe yari arwaye, yaturitse umutsi wo mu bwonko. Na we byaramushimishije cyane! Nanone yashimishijwe cyane n’uko mwamwitayeho. Ntekereza ko kuba mwaramusuye byatumye yoroherwa vuba.”

  • Ophilia wari ufite nyina urwaye nyuma akaza gupfa yabwiye uhagarariye itsinda risura abarwayi ati: “Kuba mwadusuye byashimishije mama cyane! Yari azi neza ko ari Yehova wabohereje. Mwarakoze cyane kutwitaho.”

  • Hari umurwayi wari warahungabanye bitewe n’uko yari amaze kumenya ko ashigaje iminsi mike agapfa. Umwe mu bagize amatsinda asura abarwayi witwa James, yamaranye igihe na we kandi amuhumuriza akoresheje amagambo yo muri Bibiliya ari mu Bafilipi 4:6, 7. James yaravuze ati: “Igihe nasubiraga kumusura bukeye bwaho, wabonaga yahindutse. Nubwo yari akirwaye yakomeje kurangwa n’ikizere akabona ko Yehova amufasha kandi nange ibyo byarankomeje!”

Ni iki kindi abagize ayo matsinda bakora ngo bafashe abarwayi?

Pauline wapfushije umugabo we wari mu bitaro byari kure y’aho batuye yaranditse ati: “Mwarakoze cyane kudufasha mu bihe bitoroshye umuryango wacu wanyuzemo. Kuba mwaraje ku bitaro kutureba nubwo byari mu gicuku, kandi mu gitondo muri bubyuke mujya mu kazi, byaraduhumurije cyane. Mwarakoze nanone kudushakira aho ducumbika nubwo twari abantu bagera kuri 11 kandi mukajya mukomeza kutwitaho muri icyo gihe cyose. Nshimira Yehova cyane hamwe n’umuryango we kuba mwaraduhumurije mu gihe twari tubikeneye.”

Nicki, murumuna we Robin hamwe na Gayle bakoze impanuka y’imodoka bari mu birometero 300 uvuye mu rugo iwabo. Bahise bahamagara Carlos uri mu itsinda risura abarwayi hanyuma abasanga ku bitaro. Carlos yaravuze ati: “Nabafashije kubona ibintu byose bari bakeneye, kandi nemeye no gusigarana imbwa Nicki yari afite igihe bari bagiye kumuvura.” Nyuma yaho Curtis n’umugore we na bo bakora mu itsinda risura abarwayi kwa muganga bahise bahagera. Bagumye aho ku bitaro kugeza abafitanye isano n’abo barwayi bahageze nubwo byatwaye amasaha menshi. Umuntu wari uri aho wabibonaga yaravuze ati: “Bose uko ari batatu bahumurijwe cyane n’inkunga batewe hamwe n’uburyo bitaweho. Robin, murumuna wa Nick utari Umuhamya wa Yehova yatangajwe n’ukuntu abashinzwe gusura abarwayi kwa muganga babitayeho.”

^ par. 2 ‘Uko wakwita ku byo umurwayi akeneye mu buryo bw’ibyiyumvo kandi ukamufasha kuba inshuti y’Imana,’ byasohotse mu kinyamakuru cya komisiyo ishinzwe kwita ku barwayi, mu Kuboza 2003, umubumbe wa 29, No. 12, ipaji ya 661.

^ par. 3 Kimwe n’abandi basaza bo mu matorero y’Abahamya ba Yehova, abakora mu matsinda asura abarwayi na bo bafasha abagize amatorero bateraniramo mu buryo bw’umwuka, bakabigisha kandi bakifatanya mu murimo wo kubwiriza. Iyo mirimo yose bakora nta bwo bayihemberwa. Ahubwo bayikora bitanze kandi babikunze.—1 Petero 5:2.