Soma ibirimo

Inzu y’Ubwami imarira iki abatuye mu gace yubatsemo?

Inzu y’Ubwami imarira iki abatuye mu gace yubatsemo?

Hashize imyaka isaga ijana Abahamya ba Yehova bubaka amazu yabo bwite basengeramo. Ese haba hari Inzu nk’iyo ikunze kwitwa Inzu y’Ubwami, irimo yubakwa mu gace k’iwanyu? Ese Inzu y’Ubwami imarira iki abantu bo mu gace yubatsemo?

Flowery Branch muri leta ya Jeworujiya ho muri Amerika

“Impano ishimishije”

Amazu y’Ubwami aba yubatse mu buryo bunogeye ijisho. Jason uyobora imwe mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati: “Intego yacu ni ukubaka buri Nzu y’Ubwami ku buryo igaragara neza kandi ikaba yiyubashye.” Umuhamya umwe ukora ibishushanyo mbonera yongeyeho ati: “Tuba twifuza ko inyubako zacu ziba nk’impano ishimishije kandi zikagaragara neza mu gace ziherereyemo.”

Amazu y’Ubwami yubakwa n’Abahamya ba Yehova bitanga, bakemera gukoresha ubuhanga bwabo ngo bubake amazu meza yo mu rwego rwo hejuru. Ubwo bwitange bwabo bugaragarira bose. Urugero, hari umugenzuzi w’inyubako wagize icyo avuga ku Nzu y’Ubwami iherutse kubakwa mu mugi wa Richmond, uri i Texas ho muri Amerika, avuga ko igisenge cyayo cyubatse neza cyane kurusha ibindi byose yigeze abona. Ku kirwa cya Jamaica, umukozi ushinzwe kugenzura inyubako yajyanye itsinda ry’abagenzuzi bashya b’inyubako ku ishansiye y’Inzu y’Ubwami, arababwira ati: “Ntimuzigere mugira ikibazo kuri aba bantu. Abahamya ba Yehova bakurikiza amabwiriza yose ku buryo banakora ibirenze ibyo basabwa.” Umuntu ushinzwe kugenzura inyubako mu mugi umwe wo muri leta ya Florida muri Amerika yagize ati: “Nagenzuye amavuriro n’inyubako za leta, ariko nta na hamwe bagendera kuri gahunda nk’iyi. Mukora neza rwose.”

Concession muri Zimbabwe

Igirira abayituriye akamaro

Amateraniro abera mu Nzu y’Ubwami agirira akamaro abantu bayajemo. Yagiye afasha abayazamo, bagahinduka ababyeyi beza, abandi bakaba abana beza. Rod, ukora mu ikipi y’abashinzwe ibishushanyo mbonera yaravuze ati: “Inyigisho zitangirwa mu Nzu y’Ubwami zituma abantu bagira imico myiza, kandi ibyo bigirira bose akamaro. Mu Nzu y’Ubwami ushobora kuhigira uko wahangana n’ibibazo by’ubuzima. Harangwamo urugwiro, abantu baho barakundana ku buryo umuntu yahabonera ihumure kandi akahamenyera Imana.”

Abantu bateranira mu Mazu y’Ubwami bita ku baturanyi babo kandi iyo habaye ibiza baratabarana. Urugero, mu mwaka wa 2016 ubwo inkubi y’umuyaga yiswe Matthew yibasiraga ibirwa bya Bahamas, Abahamya ba Yehova basannye amazu 254. Mu mudugudu umwe, hari umukecuru w’imyaka 80 witwa Violet wari ufite inzu yangijwe n’amazi, wasabye Abahamya barimo bakora ibikorwa by’ubutabazi kumufasha. Yababwiye ko nibamufasha, ari bubishyure. Bamubwiye ko badashobora kwakira ayo mafaranga, ariko baramufasha. Basimbuje amabati y’igisenge ke kugira ngo adakomeza kuva. Nanone abo Bahamya bamwubakiye inkuta nshya. Barangije kumwubakira, yagiye ahobera buri wese mu bari bagize iryo tsinda, akababwira ati: “Ni ukuri muri abantu b’Imana!”

Bad Oeynhausen, North Rhine-Westphalia mu Budage

“Twishimira guturana n’Inzu y’Ubwami”

Abahamya ba Yehova batoza abagize amatorero uko bakwita ku Mazu y’Ubwami bateraniramo kugira ngo akomeze kumera neza. Iyo gahunda yageze kuri byinshi. Urugero, muri leta ya Arizona hari umudamu wemeye kuza mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami. Yishimiye ukuntu iyo Nzu y’Ubwami yari imeze neza ariko atangazwa no kumva ko hari hagiye gukorwa gahunda yo kuyisana no kuyitaho kandi we yarabonaga nta cyo ibaye. Uwo mugore yari umwanditsi w’ikinyamakuru cyo muri ako gace kandi icyo kinyamakuru cyaje gusohora inkuru yavugaga ukuntu Amazu y’Ubwami yitabwaho cyane. Iyo nkuru yashoje igira iti: “Twishimira guturana n’Inzu y’Ubwami.”

Ku isi hose, hari Amazu y’Ubwami menshi. Turagutumiye ngo uzasure imwe muri zo. Tukwijeje ko bazakwakira neza rwose.