Soma ibirimo

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 136 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Gutanga impamyabumenyi mu ishuri rya 136 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi

Kuwa gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2014, abarangije mu ishuri rya 136 rya Gileyadi bahawe impamyabumenyi, nyuma y’amezi atanu bamaze bahabwa amasomo ashingiye kuri Bibiliya. Muri iryo shuri, ababwiriza b’inararibonye b’Abahamya ba Yehova bitoza uko barushaho kugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza kandi bakiga uko bakomeza ukwizera kwa bagenzi babo b’Abahamya. Iyo porogaramu yakurikiranywe n’abantu 11.548, bamwe bakaba bari baje mu kigo cy’Abahamya ba Yehova Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri leta ya New York, abandi bayikurikiranira kuri videwo muri Kanada, Jamayika, Poruto Riko no muri Amerika.

“Mukomeze kugira iyi mitekerereze.” David Splane wo mu Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, akaba ari we wari uhagarariye iyo porogaramu, yatangije iyo porogaramu amagambo yo mu Bafilipi 2:​5-7 agira ati “mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite.” Igihe Yesu yari hano ku isi ntiyari ahangayikishijwe cyane n’inshingano yari afite, ahubwo yibandaga ku murimo w’Imana yicishije bugufi.

Urugero, igihe Yesu yamaganiraga kure ibishuko bya Satani, yasubiyemo amagambo yari muri disikuru Mose yagejeje ku bagize ishyanga rya Isirayeli agira ati “handitswe ngo” (Matayo 4:4, 7, 10; Gutegeka kwa Kabiri 6:13, 16; 8:3). Nubwo Yesu yashoboraga kuvugana ububasha yahabwaga no kuba yari Umwana w’Imana wasutsweho umwuka, yicishije bugufi, agaragaza ko aha agaciro ibyo Mose yakoze. Mu buryo nk’ubwo, natwe dukwiriye kwishimira ubushobozi abandi bafite kandi tukajya tubashimira.

Nanone umuvandimwe Splane yatsindagirije ukuntu Yesu yagaragaje imitekerereze ikwiriye igihe yari hafi kurangiza imyitozo yahabwaga hano ku isi. Mu isengesho Yesu yasenze yagize ati “naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho” (Yohana 17:4, 5). Yesu ntiyigeze yifuza izindi nshingano. Ahubwo icyo yisabiraga gusa ni uko igihe yari gusubira mu ijuru, yari kongera guhabwa umwanya yahoranye cyangwa inshingano. Mu buryo nk’ubwo, abarangije mu ishuri rya Gileyadi bakwiriye kwigana Yesu bibanda ku murimo bashinzwe aho kwita ku mwanya barimo, bakarangwa no kunyurwa ndetse no mu gihe baba badahawe izindi nshingano bamaze gusubira mu duce baturutsemo.

“Mwigomwe kandi ntimwicuze.” William Malenfant, ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi ishinzwe ibyo Kwigisha, yateye abanyeshuri inkunga yo gukurikiza urugero intumwa Pawulo yatanze rwo kwigomwa. Aho kugira ngo Pawulo akomeze guhanga amaso ibyo yari yarigomwe kugira ngo akore umurimo w’Imana, yaravuze ati “nibagirwa ibiri inyuma ngahatanira gusingira ibiri imbere, nkomeza guhatana ngana ku ntego.”—Abafilipi 3:13, 14.

Abo banyeshuri nibigomwa kandi ntibicuze, bazaba bigana urugero rw’abagaragu b’Imana bizerwa bo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe. Umuvandimwe Malenfant yasubiyemo amagambo yavuzwe na mushiki wacu Clara Gerber Moyer, watangiye gukorera Yehova akiri muto. Yaranditse ati “mbega ukuntu ari igikundiro gusubiza amaso inyuma nkibuka imyaka isaga 80 maze nkora umurimo urangwa no kwiyegurira Imana! Nta cyo nicuza rwose! Ndamutse nshoboye gusubiza ubuzima bwanjye inyuma, nakongera nkabaho nk’uko nabayeho.”

“Mujye mufatanya n’abamarayika gutangaza Ubwami kandi mubwirize nka bo.” Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi, yafashije abanyeshuri kurushaho kwishimira imigisha idasanzwe abifatanya mu murimo wo kubwiriza babona. Mbere na mbere, iyo batangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami baba bakora nk’abamarayika b’Imana, kubera ko amagambo y’igiheburayo n’ikigiriki yo muri Bibiliya asobanura “umumarayika” nanone ashobora guhindurwamo “intumwa.” Ikindi nanone, abanyeshuri babwiriza ubutumwa bwiza bayobowe n’ibiremwa by’umwuka by’abamarayika, nk’uko byagendekeye umwigishwa witwaga Filipo.​—Ibyakozwe 8:​26-​35.

Hanyuma umuvandimwe Lösch yavuze inkuru zitandukanye z’ibyabaye ku Bahamya ba Yehova igihe babwirizaga iby’Ubwami. Urugero, Umuhamya wo muri Megizike witwa Gabino, ubusanzwe utajya akomanga ku rugo incuro zirenze ebyiri igihe abwiriza, hari urugo yakomanzeho incuro enye zose. Umugabo waje gukingurira Gabino yamubwiye ko yari agiye kwiyahura. Uwo mugabo yaramubwiye ati “igihe wakomangaga ku ncuro ya kane, nari namaze kwishyira umugozi mu ijosi. Icyakora nawukuyemo nza kugukingurira. Wakoze cyane kuba wakomeje guhatiriza. Iyo udakomanga kenshi, byari birangiye.”

Nubwo ibintu nk’ibyo hari igihe bishobora guhurirana, icyo tuzi cyo ni uko bidapfa kwikora. Iyo ni gihamya y’uko abamarayika b’Imana bayobora umurimo wo kubwiriza dukora ku isi hose.​—Ibyahishuwe 14:6.

“Umunyacyubahiro azahabwa umugisha.” Michael Burnett, akaba ari umwarimu mu ishuri rya Gileyadi, yatanze disikuru ishingiye ku rugero rwa Yabesi wo mu muryango wa Yuda, ‘warushaga icyubahiro abavandimwe be.’ Yabesi yasenze Imana agira ati ‘uzampe umugisha wagure igihugu cyanjye, ukuboko kwawe kubane nanjye undinde ibyago ntibingereho.’​—1 Ibyo ku Ngoma 4:​9, 10.

Abanyeshuri bakwigana urugero rwa Yabesi wari umunyacyubahiro bavuga amasengesho agusha ku ngingo, cyane cyane mu gihe basaba Imana ngo ibafashe kuzashyira mu bikorwa imyitozo baherewe mu ishuri rya Gileyadi. Bashobora gusenga Imana badaciye ku ruhande bayisaba ko yabarinda kugerwaho n’amakuba; batayisaba ko yabarinda kugerwaho n’ingaruka zayo zose, ahubwo bayisaba ko yabafasha kudaheranwa n’agahinda cyangwa ingaruka z’ibintu bibi. Imana yashubije isengesho rya Yabesi kandi izanasubiza amasengesho y’abarangije muri iri shuri rya Gileyadi.

“Mureke umuriro wanyu ukomeze kugurumana.” Mark Noumair, akaba ari umwarimu mu ishuri rya Gileyadi akaba anafasha Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe iby’Inyigisho, yatanze disikuru ishingiye mu 1 Abatesalonike 5:​16-​19. Kimwe n’uko umuriro usanzwe ukenera gazi, ogisijeni n’ubushyuhe kugira ngo ukomeze kwaka, abanyeshuri na bo bashobora kwifashisha ibintu bitatu kugira ngo bareke umuriro wabo ugurumane mu murimo bakora.

Icya mbere, “mujye mwishima buri gihe” (1 Abatesalonike 5:​16). Abanyeshuri bashobora kurangwa n’ibyishimo, bigereranywa na gazi, binyuze mu gutekereza ku migisha yo kuba bemerwa na Yehova. Icya kabiri, “musenge ubudacogora” (1 Abatesalonike 5:​17). Isengesho ni kimwe n’umwuka wa ogisijeni utuma umuriro ugurumana. Dukwiriye kujya dufata umwanya uhagije tugasenga Imana, tukayisuka imbere ibituri ku mutima. Icya gatatu, “mujye mushimira ku bw’ibintu byose” (1 Abatesalonike 5:​18). Kugira umutima ushimira bishimangira imishyikirano myiza dufitanye na Yehova na bagenzi bacu. Umuvandimwe Noumair yaravuze ati “mujye murangwa n’umuco wo gushimira, kandi mwirinde ingeso yo kunenga.”

“Musingize Yehova mufatanyije n’ibyo mu kirere.” Sam Roberson, umwarimu mu mashuri ya gitewokarasi, yatangiye disikuru ye avuga amagambo yo muri Bibiliya agaragaza ko izuba, ukwezi n’inyenyeri bisingiza Yehova (Zaburi 19:1; 89:37; 148:3). Yavuze ko abo banyeshuri na bo bafite uburyo bwo gusingiza Yehova, hanyuma abaha umwanya wo gukina uko byagenze igihe bari mu murimo wo kubwiriza. Urugero, hari umunyeshuri wari utwaye imodoka maze arareka ngo umugabo wagenderaga mu kagare k’abamugaye atambuke. Uwo mugabo abibonye yashimiye uwo munyeshuri, na we aboneraho uburyo bwo kumushimira, maze bagirana ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya kandi uwo mugabo yemera kwiga Bibiliya. Mu byumweru byakurikiyeho uwo munyeshuri yakomeje kwigisha Bibiliya uwo mugabo, kandi yaboneyeho uburyo bwo kubwiriza abantu bazaga gusura uwo mugabo. Ibyo byatumye n’abandi bantu barindwi batangira kwiga Bibiliya bitewe na cya kiganiro.

“Mukomezwa n’inyigisho ziva ku Mana.” Donald Gordon, ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi ishinzwe gusohora ibitabo, yagize icyo abaza abagabo babiri n’abagore babo bize iryo shuri. Umwe muri abo bavandimwe babajijwe, yavuze ko mu gihe cy’amasomo bibanze ku magambo yo mu Befeso 3:​16-​20. Ibyo byatumye abo banyeshuri ‘bakomera’ binyuze mu kwiyoroshya, kwishyikirwaho no kuzirikana ko Yehova agifite byinshi asaba buri Muhamya. Umwe muri abo bashiki bacu yavuze ko yashimishijwe cyane n’ukuntu umwarimu wo mu ishuri rya Gileyadi yabateye inkunga yo kutaba igifi kinini mu ibakure y’amazi, idafite aho ikurira, ahubwo bakaba agafi gato mu nyanja. Yaravuze ati “isomo nakuyemo ni uko ninitwara nk’uworoheje mu muteguro wa Yehova, azamfasha gukura mu buryo bw’umwuka.”

“Yehova azabibuka kandi abagirire neza.” Mark Sanderson wo mu Inteko Nyobozi ni we watanze disikuru y’ifatizo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi; disikuru ye yari ishingiye ku isengesho Nehemiya yavuze agira ati “Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza” (Nehemiya 5:19; 13:31). Nehemiya ntiyari afite ubwoba bw’uko Yehova yamwibagirwa cyangwa ngo yibagirwe ibyo yakoze mu murimo wayo. Ahubwo yasabaga ko Imana yazamwibuka ikamuha imigisha.

Mu buryo nk’ubwo, abanyeshuri na bo bashobora kwiringira ko Yehova azabibuka akabagirira neza, nibashyira mu bikorwa amasomo y’ingenzi bigiye mu ishuri rya Gileyadi. Ibyo babigeraho bareka urukundo bakunda Yehova n’umutima wabo wose akaba ari rwo rutuma bamukorera (Mariko 12:30). Aburahamu yakundaga Yehova n’umutima we wose, kandi Imana yaramwibutse imugirira neza. Ndetse na nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi Aburahamu apfuye, Imana yakomeje kumwita ‘incuti yayo.’​—Yesaya 41:8.

Nanone umuvandimwe Sanderson yibukije abanyeshuri gukunda bagenzi babo, cyane cyane abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo (Mariko 12:31). Kimwe n’Umusamariya mwiza ‘wabaye mugenzi w’umuntu wari waguye mu gico cy’abambuzi,’ bakwiriye kugira icyo bakora kugira ngo bagoboke abafite ibyo bakeneye (Luka 10:36). Kugira ngo atsindagirize icyo gitekerezo, yatanze urugero rwa Nicholas Kovalak, na we wize ishuri rya Gileyadi kandi akaba yarabaye umugenzuzi w’intara. Umuvandimwe Kovalak yari azwiho ko yarangwaga n’akanyamuneza kandi agakunda abantu. Yigeze gutera umugenzuzi usura amatorero n’umugore we inkunga yo kugira umwete mu murimo, maze akoresha amagambo agira ati “mujye mutangira umurimo kare mu gitondo, icyumweru kigitangira, ukwezi kugitangira n’umwaka ugitangira.” Icyakora hashize iminsi mike yitegereza uwo mushiki wacu, yaramubwiye ati “iyibagize ibyo nakubwiye. Musanzwe mukorana umwete. Nugenda buke ni bwo uzakorera Yehova igihe kirekire.” Inama yatanze irangwa n’ineza hamwe no kwishyira mu mwanya w’abandi byafashije uwo mushiki wacu gukomeza umurimo w’igihe cyose mu gihe cy’imyaka myinshi.

Mu gusoza, umuvandimwe Sanderson yateye abanyeshuri inkunga yo gusohoza intego y’ishuri bize, bakigisha abandi kandi bakabatoza (2 Timoteyo 2:2). Mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo, bashobora gukomeza abavandimwe kandi bakabafasha gutuza, bizeye ko Yehova abibuka kandi ko azabagirira neza.​—Zaburi 20:​1-5.

Umusozo. Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, umwe muri bo yasomye ibaruwa yo gushimira mu izina rya bagenzi be. Hanyuma abanyeshuri cumi na batanu bashoje iyo porogaramu baririmba indirimbo ya 123 mu gitabo Turirimbire Yehova, ifite umutwe uvuga ngo “Abungeri ni impano zigizwe n’abantu,” bayiririmba n’amajwi yabo gusa.