Soma ibirimo

Icyo bashaka ni akazi si amafaranga

Icyo bashaka ni akazi si amafaranga

Mu myaka irenga 28 ishize, Abahamya ba Yehova barenga 11.000 basize amazu yabo, bava no mu bihugu byabo kavukire bajya kubaka amazu mu bihugu 120. Bose bakoresheje ubuhanga bwabo, imbaraga zabo n’igihe cyabo, badasaba amafaranga.

Abenshi birihiraga itike kugira ngo bagere aho imirimo yakorerwaga. Hari n’abakoreshaga igihe cyabo cy’ibiruhuko kugira ngo bajye gukora. Abandi basabaga konji kugira ngo bajye gufasha, bakemera gutakaza amafaranga atabarika.

Nta gahato bashyizweho kugira ngo bigomwe ibintu nk’ibyo. Ahubwo bitanze babikunze kugira ngo bateze imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose (Matayo 24:​14). Bubatse ibiro, amazu yo kubamo n’amacapiro akoreshwa mu gucapa za Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone Abahamya ba Yehova bubatse Amazu y’Amakoraniro ashobora kwakira abantu bagera ku 10.000 n’Amazu y’Ubwami ashobora kwakira abantu bagera kuri 300.

Uwo murimo uracyakomeza. Iyo abakozi bageze aho imirimo ikorerwa, ibiro by’ishami bibaha aho kuba, ibyokurya, bikabafasha mu birebana no kumesa imyambaro n’ibindi bintu bakenera buri munsi. Abahamya bo mu gace imirimo y’ubwubatsi ikorerwamo na bo bifatanya muri iyo mirimo.

Kugira ngo iyo mirimo y’ubwubatsi ikorerwa ku isi hose itegurwe kandi ikurikiranwe neza, mu mwaka wa 1985 hashyizweho porogaramu mpuzamahanga yo kubikurikirana. Abifatanya muri iyo porogaramu bagomba kuba ari Abahamya ba Yehova bari hagati y’imyaka 19 na 55, kandi bafite ubuhanga runaka mu mwuga w’ubwubatsi. Akenshi bahabwa inshingano yo gufasha mu gace runaka mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri n’amezi atatu, rimwe na rimwe kikaba cyakwiyongera kikagera ku mwaka umwe cyangwa urenga.

Abagore b’abo bubatsi na bo baba baratojwe gukora imirimo itandukanye, urugero nko guhambira za ferabeto bakoresheje insinga, kubakisha amakaro cyangwa gusena inkuta no gusiga irangi. Abandi batekera abubatsi cyangwa bagasukura aho baba.

Iyo abo bubatsi basubiye iwabo, bamwe bandika bashimira kuba baratumiriwe gufasha mu mirimo y’ubwubatsi. Hari umugabo n’umugore banditse bati “turabashimira cyane kuba mwaradutumiriye gufasha mu mirimo yo kubaka ibiro by’ishami byo mu mugi wa Budapest. Abahamya bo muri Hongiriya batugaragarije urukundo kandi baratwishimira. Kubasezeraho nyuma y’ukwezi kose twari tumaranye, ntibyatworoheye. Ariko nyine nta kundi byari kugenda. Turiringira ko mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzongera tukajya gufasha. Buri gihe iyo twoherejwe gufasha mu gace runaka, tuba twumva uko kwezi ari ko kwiza kuruta andi yose.”