Soma ibirimo

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 8: Werurwe kugeza muri Kanama 2019)

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 8: Werurwe kugeza muri Kanama 2019)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka ibiro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yagenze, guhera muri Werurwe kugeza muri Kanama 2019.

  1. Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye (Ifitanye isano no gutunganya videwo)

  2. Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye (Urwego rushinzwe kwita ku mazu n’ibikoresho n’indi mirimo)

  3. Inzu y’ibiro

  4. Inzu y’amacumbi ya A

  5. Inzu y’amacumbi ya B

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya D

  8. Inzu y’amacumbi ya E

  9. Inzu y’amacumbi ya F

5 Werurwe 2019—Inzu y’ibiro

Mushiki wacu atunganya amatiyo anyuramo amazi ashyushye.

29 Werurwe 2019—Inzu yo hepfo ikorerwamo imirimo itandukanye

Bashyira amakaro mu bwogero.

10 Mata 2019—Inzu y’ibiro

Umukozi ashyiraho insinga zikorana n’imirindankuba. Yambaye imigozi ifashe ku gisenge kugira ngo imurinde impanuka.

16 Mata 2019—Inzu y’ibiro

Abavandimwe bahanagura ibirahuri kandi bagashyiraho utumenyetso. Utwo tumenyetso dutuma abantu batabigonga bitewe n’uko batabibonye.

23 Mata 2019—Inzu y’Amacumbi ya A

Mushiki wacu akoresha kamera kugira ngo arebe ko amatiyo baherutse gushyiramo atazibye kandi ko yakoreshwa.

23 Mata 2019—Inzu y’ibiro

Abavandimwe bomeka imbaho ku nkuta z’inzu izakorerwamo imirimo itandukanye urugero nk’icyumba cyo kuriramo cyangwa ikaberamo amateraniro n’ibindi birori bitandukanye.

14 Gicurasi 2019—Inzu y’amacumbi ya B

Abashinzwe ubusitani bashyira indabo ku rukuta.

14 Gicurasi 2019—Inzu y’amacumbi A

Abavandimwe bashyira ikirahuri ku ibaraza kugira ngo hatazajya hagira umuntu ugwa. Nanone ibyo birahuri bituma umwuka n’urumuri bigera mu nzu neza.

21 Gicurasi 2019—Inzu y’ibiro

Abakozi bashyira amatara ku ibaraza ry’imbere y’aho bakirira abantu.

11 Kamena 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Umuvandimwe atunganya icyuma kinjiza umwuka mu nzu.

17 Kamena 2019—Inzu y’ibiro

Abakora mu busitani batera ibiti kandi bagatuganya inzira z’abanyamaguru. Ibumoso hari icyumba cyo kuriramo, gishobora no kuberamo ibirori bitandukanye. Inzu y’amacumbi ya A ni iyo iri inyuma.

24 Kamena 2019—Inzu y’amacumbi ya A

Umuvandimwe ashyiramo amatiyo y’amazi akoreshwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

9 Nyakanga 2019—Inzu y’ibiro

Batunganya aho bagiye gutera ibyatsi. Kuri iyo nzu barimo baroza amadirishya.

9 Nyakanga 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Abavandimwe na bashiki bacu barimo basanza sima kugira ngo ikwire hose. Bakoresha ibintu bimeze nk’imikoropesho kugira ngo ijyeho neza, hanyuma bagacishaho ikindi gituma inoga.

24 Nyakanga 2019—Inzu y’ibiro

Abavandimwe na bashiki bacu barimo barasasa imbaho hasi mu cyumba kizakorerwamo imirimo itandukanye. Gishobora kuba icyumba cyo kuriramo cyangwa kikaberamo ibirori bitandukanye. Ku rukuta ahazashyirwa puratifomu hamanitse za ekara.

26 Nyakanga 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Umubaji ashyira indorerwamo mu cyumba kizajya gitunganyirizwamo imisatsi y’abagiye gukina muri videwo.

1 Kanama 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Ababaji bashyiramo inkuta zitandukanya ibiro. Izo nkuta zituma babasha guhindura ibiro mu buryo bworoshye.

1 Kanama 2019—Inzu ya ruguru ikorerwamo imirimo itandukanye

Umwubatsi ateranya ibyuma byo muri sitidiyo. Ibyo byuma bikoreshwa mu gihe cyo gufata amashusho ya videwo, bashyiraho amatara na kamera.

15 Kanama 2019—Ku kibanza

Ifoto yafatiwe mu kirere. Ibumoso hari amazu y’amacumbi ya B, C, D, E na F yarangije kubakwa. Hagati hari inzu y’amacumbi ya A iri hafi kuzura n’inzu y’ibiro yuzuye. Iburyo hari inzu ya ruguru n’iyo hepfo yayo zikorerwamo imirimo itandukanye na zo ziri hafi kuzura. Hagati aho, imirimo yo gutunganya ubusitani irakomeje mu kibanza cyose.

26 Kanama 2019—Inzu y’ibiro

Basasa amakaro mu mbuga y’inyuma y’aho bakirira abantu. Ayo mahema ni ayo abasukura amakaro bugamamo izuba.