Soma ibirimo

Barahagaze ngo babafashe

Barahagaze ngo babafashe

 Umunsi umwe Bob yari atwaye imodoka, arimo agendera ku muvuduko wa kilometero 100 mu isaha. Yari mu muhanda umwe wo mu ntara ya Alberta ho muri Kanada. Ikirere cyari kimeze nabi kandi hari hakonje cyane. Ipine ry’inyuma ryageze aho riratoboka. Urebye Bob we ntiyari azi ibyabaye. Yakomeje gutwara, agenda ibirometero 5 yerekeza iwe.

 Bob yaje kwandikira ibaruwa Abahamya bateranira ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace maze abasobanurira ibyakurikiyeho. Yagize ati: “Abasore batatu n’abakobwa babiri na bo bari batwaye imodoka bari iruhande rwange hanyuma bahita bamanura ibirahure. Bahise bambwira ko ipine ry’imodoka yange ryari ryatobotse. Twahise duparika ku ruhande maze bamfasha guhindura ipine. Nta nubwo nari nzi niba nari mfite ijeki cyangwa irindi pine ryo gusimbuza. Ubwo banshyize mu kagare kange k’abamugaye, bajya munsi y’imodoka bakuramo ijeki n’irindi pine, barisimbuza iryari ryatobotse. Icyo gihe hari hakonje biteye ubwoba kandi urubura rurimo rugwa. Bari bambaye neza ariko bemeye kwiyanduza kugira ngo bampindurire ipine. Nge nta bwo nari kubishobora.”

 Bob yashoje agira ati: “Nifuzaga gushimira abo Bahamya batanu bakiri bato bamfashije, nubwo bari bigiriye kubwiriza. Ni ukuri niboneye ko bashyira mu bikorwa ibyo bigisha abandi. Baramfashije numva birandenze. Sinzi uko nabashimira. Sinari nzi ko kuri uwo munsi nari guhura n’abantu bafite umutima mwiza bene ako kageni.”