Soma ibirimo

Abana bo muri Timoru y’Iburasirazuba baganira n’ababyeyi babo ku nkuru ziboneka mu makuru ya JW

22 MUTARAMA 2021
TIMORU Y’IBURASIRAZUBA

Amakuru ya JW afasha abana bo muri Timoru y’Iburasirazuba guhangana n’ibitotezo

Amakuru ya JW afasha abana bo muri Timoru y’Iburasirazuba guhangana n’ibitotezo

Hari benshi baterwa inkunga no gusoma ingingo ziboneka mu makuru ya JW, zivuga uko Abahamya bo mu Burusiya bakomeza kuba indahemuka nubwo baba bahanganye n’ibitotezo. Muri Timoru y’Iburasirazuba hamaze guhindurwa inkuru eshatu gusa mu rurimi rwaho rwa Tetun Dili. Imwe muri izo ngingo ni inkuru y’umuvandimwe Andrey Suvorkov. Nyuma y’iminsi mike iyo nkuru isohotse muri urwo rurimi, hari abana batanu b’Abahamya ba Yehova bahuye n’ibitotezo bikomeye. Bavuze ukuntu iyo nkuru yatumye ukwizera kwabo gukomera.

Igihe bari mu munsi mukuru w’ishuri ryabo basabwe kuramutsa ibendera. Barabyanze babajyana kwa diregiteri. Yabahase ibibazo imbere y’abarimu bose. Abo banyeshuri bagize ubutwari batanga impamvu zishingiye ku Byanditswe mu kinyabupfura, basobanura impamvu banze kuramutsa ibendera.

Abo barimu bahamagaye porisi nuko ijyana abo banyeshuri ku biro byayo batamenyesheje ababyeyi babo. Abaporisi bahamagaye ku kigo cya gisirikare kugira ngo baboherereze umusirikare ngo aganirize abo bana b’Abahamya. Abaporisi n’uwo musirikare bagerageje gutera ubwoba abo bana, babafunga nk’iminota 30. Hari n’umuporisi wabakangishije imbunda yari yashyize ku meza, maze amara amasaha arenga abiri abahata ibibazo. Amaherezo abo bana b’Abahamya bemerewe gutaha.

Mushiki wacu Ruth Ximenes (iburyo) ari kumwe na mama we Anita (ibumoso)

Igihe ababyeyi babo bamenyaga ibyabaye, bagiye kureba abarimu n’abaporisi. Abo bana bakomeje gutotezwa, hanyuma ababyeyi babo bandikira abayobozi bakuru. Amaherezo abo bana bagiye kwiga ku bindi bigo.

Abo bana b’Abahamya bishimira ko inkuru y’umuvandimwe Andrey Suvorkov yabafashije guhangana n’ibitotezo byaturukaga ku banyeshuri, abarimu n’abayobozi.

Umunyeshuri witwa Noviana Jose do Carmo yaravuze ati: “Abarimu baradutoteje kandi batwirukana ku ishuri. Ariko inkuru y’umuvandimwe Suvorkov yamfashije gutuza no kurangwa n’ibyishimo.” Mukuru wa Noviana witwa Cejiana, na we yaravuze ati: “Inkuru ya Suvorkov yamfashije gutuza mu gihe twatotezwaga.” Undi munyeshuri witwa Ruth Ximenes yavuze ko iyo nkuru yatumye adacika intege.

Mushiki wacu Ananda Maria Delavega (iburyo) ari kumwe na mama we Juliana (ibumoso)

Undi munyeshuri witwa Ananda Maria Delavega yavuze ko inkuru y’ukuntu umuvandimwe Andrey Suvorkov yiringiraga Yehova, yatumye na we yishingikiriza kuri Yehova mu isengesho, cyanecyane igihe yatotezwaga.

Umunyeshuri witwa Roni da Cruz yaravuze ati: “Kumenya ko Yehova ashyigikiye umuryango w’abavandimwe ku isi hose, byanyemezaga ko ari kumwe nange kandi ko nta mpamvu yagombye gutuma ntinya.”

Ababyeyi b’abo bana na bo bavuze ko bishimira cyane amakuru ya JW.

Mushiki wacu Anita Ximenes, mama wa Ruth, arera abakobwa batatu wenyine. Anita yagize ubwoba kandi arahangayika cyane igihe yumvaga abaturanyi be bavuga bati: “Abo bagambanyi bakubitwe!” Ariko Anita yaravuze ati: “Kumenya ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bahagarara imbere y’inkiko batuje, bituma ngira ubutwari. Nkoresha inkuru zabo nigisha abakobwa bange. Tubona ko Yehova ari Data uduhora hafi.”

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Roni da Cruz, Cejiana Jose do Carmo, Noviana Jose do Carmo, Ananda Maria Delavega na Ruth Ximenes mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2019, nyuma y’ibyumweru bike bavuye ku biro bya porisi bazira kutaramutsa ibendera ku ishuri

Kimwe n’abo bana bo muri Timoru y’Iburasirazuba n’ababyeyi babo, duterwa inkunga no gutekereza ku ngero z’abo bavandimwe na bashiki bacu b’intwari, ‘banesha’ ibitotezo baba bahanganye na byo.—Abaroma 8:37.