Soma ibirimo

Abanyeshuri 3 b’Abahamya, muri 15 bagize itsinda ryahawe igihembo

19 NZERI 2023
U BUDAGE

Abahamya bakiri bato 15 bo mu Budage barahembwe, kubera inkuru bakoze ivuga ubuzima bwa Wilhelmine Pötter wishwe n’Abanazi

Abahamya bakiri bato 15 bo mu Budage barahembwe, kubera inkuru bakoze ivuga ubuzima bwa Wilhelmine Pötter wishwe n’Abanazi

Ku itariki ya 6 Nyakanga 2023, itsinda ry’Abahamya bakiri bato 15 bo mu mujyi wa Kassel mu Budage, bahawe igihembo cya mbere kubera ko bakoze inkuru ivuga ku buzima bwa mushiki wacu witwa Wilhelmine Pötter warangwaga n’ubutwari, wapfuye azize ibitotezo by’Abanazi.

Ishyirahamwe ryitwa “Stolpersteine in Kassel” ryashyize mu mujyi wa Kassel, ibibumbano bikoze mu mabuye mu rwego rwo kwibuka abantu bishwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi. Bamwe muri abo ni mushiki wacu Wilhelmine n’umugabo we Justus Pötter. Nanone mu mudugudu wo hafi aho witwa Niestetal hari umuhanda witiriwe uwo mushiki wacu. Mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi iryo shyirahamwe rimaze, ryasabye abanyeshuri bo muri uwo mujyi guhitamo umuntu umwe cyangwa benshi mu bapfuye bazize ibitotezo by’Abanazi, maze bagakora inkuru ye, bakagira icyo bavuga ku buzima bwe, bakanavuga amasomo iyo nkuru ibigisha.

Ibyapa biriho amabaruwa mushiki wacu Pötter yanditse byashyizwe ku cyapa cya bisi kiri ku muhanda, “Wilhelmine-Pötter-Straße,” wamwitiriwe

Hari itsinda ry’Abahamya ba Yehova bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 13 na 23 bahisemo gukora inkuru ya mushiki wacu Wilhelmine. Bakoze videwo y’iminota 24, ivuga ku buzima bwe, maze bayiha umutwe uvuga ngo: “Jya wumvira Imana yonyine.” Iyo videwo isobanura uburyo mushiki wacu yafunzwe n’Abanazi mu mwaka wa 1937 n’uko yaguye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Ravensbrück mu mwaka wa 1942, afite imyaka 49. Nanone, abo banyeshuri bakoze utwapa duto turiho amafoto y’amabaruwa mushiki wacu Wilhelmine yandikiye umugabo we n’umuryango we, igihe yari afunzwe. Utwo twapa badushyize ku cyapa bisi zihagararaho ku muhanda witiriwe uwo mushiki wacu.

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 25 Mata 1937, Wilhelmine yandikiye umugabo we, yaranditse ati: “Mugabo nkunda Justus, nashimishijwe no kumenya ko twembi twakomeje gutuza no kwizera Imana igihe badukatiraga. Ibintu byose twabishyize mu maboko ya Nyagasani, ni we uzakomeza kutuyobora no kuturinda. Ikiruta byose, nasenze Imana nyisaba ko yakomeza kuduha imbaraga, tugakomera kandi ntiducike intege kugira ngo dukomere ku isezerano twiyemeje ryo gukomeza kuyibera indahemuka kugeza ku mperuka. Ntizigera yemera ko twikorera umutwaro urenze ubushobozi bwacu. Ubwo rero tuzakomeza gutegereza Umwami wacu kandi tumwiringire.” Isengesho rya mushiki wacu ryarashubijwe, kuko bose bakomeje kuba indahemuka kugeza igihe bapfiriye, baguye mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.

Ibaruwa Wilhelmine yandikiye umugabo we Justus, ku itariki ya 25 Mata 1937

Mushiki wacu witwa Alexandra Altemeier, ufite imyaka 23, yagarutse ku kintu cy’ingenzi kiri muri iyo videwo, agira ati: “Wilhelmine n’umugabo we, bari bazi ko kuba ari abigishwa ba Kristo byasobanuraga ko bagombaga guhura n’ibitotezo. Bemeye gutotezwa, gufungwa, ndetse no gupfa bazira ukwizera kwabo, kubera ko bari bazi ko Imana idashobora kubibagirwa.” Umuvandimwe Ole Schröder, ufite imyaka 18, na we wakoze kuri iyi nkuru, yaravuze ati: “Urugero rwa mushiki wacu Wilhelmine rwanteye inkunga cyane. Ukwizera kwe, kuba yarakomeje kuba indahemuka, akihangana kandi agakomeza kurangwa n’ibyishimo ni ibintu nkwiriye kwigana. Urugero rwe rwanyeretse ko ubucuti dufitanye n’Imana ari ubw’agaciro cyane.”

Mu birori byo gutanga ibihembo, iyo videwo yose yarebwe n’abantu 180, harimo abandi banyeshuri, abanyamakuru, meya w’umujyi, uhagarariye umuco hamwe n’umukuru w’ikigo cy’amashuri muri ako karere.

Kimwe n’abavandimwe na bashiki bacu bifatanyije muri iri rushanwa, twese duterwa inkunga n’urugero rwo kwizera n’ubutwari, umuvandimwe Justus na mushiki wacu Wilhelmine bagaragaje. Twizeye tudashidikanya ko Yehova atazigera yibagirwa indahemuka ze.—Abaheburayo 6:10.