Soma ibirimo

ARUMENIYA

Icyo twavuga kuri Arumeniya

Icyo twavuga kuri Arumeniya

Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Arumeniya bateranira hamwe kandi bakabwiriza nta nkomyi. Babonye ubuzimagatozi mu kwezi k’Ukwakira 2004.

Kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2013, Abahamya bo muri Arumeniya bari bahangaye n’ikibazo gikomeye kuko batemererwaga gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Iyo gahunda yari ihagarariwe n’abasirikare kandi bahanaga umuntu utayigiyemo. Kuva mu wa 1993, abasore b’Abahamya ba Yehova babarirwa mu magana umutima wabo utemerera kujya mu gisirikare bakatiwe gufungwa igihe kinini kandi bamwe muri bo bafungirwa mimerere ibabaje. Amaherezo, ku itariki ya 8 Kamena 2013 igihugu cya Arumeniya cyiyemeje guhindura itegeko rigena imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare kikarihuza n’amahame u Burayi bugenderaho. Ku itariki ya 23 Kamena 2013, Komisiyo ya Repubulika ya Arumeniya yemereye ku ncuro ya mbere Abahamya ba Yehova 51 gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Iyo gahunda yageze ku ntego yayo kuko yatumye Abahamya bakorera igihugu cyabo ariko batabangamiye umutimanama wabo.

Nubwo bimeze bityo ariko, Abahamya ba Yehova baracyakorerwa ibikorwa by’ivangura. Hari abayobozi b’imigi imwe n’imwe banga kubaha ibyangombwa byo kubaka amazu yo gusengeramo kandi kuri gasutamo bakabaca imisoro ihanitse igihe bashatse kwinjiza ibitabo byabo mu gihugu. Nanone abarwanya Abahamya bakwirakwiza amagambo yo kubasebya mu binyamakuru no ku mbuga za interineti zihurirwaho n’abantu benshi. Abahamya ba Yehova biyambaje inkiko zo muri Arumeniya n’inkiko mpuzamahanga kugira ngo zibarenganure.