Soma ibirimo

Ibumoso: Inzu y’Ubwami yashenywe n’umuyaga. Iburyo: Ikarita igaragaza agace kibasiwe n’inkubi y’umuyaga

28 GICURASI 2020
FILIPINE

Inkubi y’umuyaga yiswe Vongfong yangije byinshi muri Filipine

Inkubi y’umuyaga yiswe Vongfong yangije byinshi muri Filipine

Ku itariki ya 14 Gicurasi 2020, inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi yiswe Vongfong (nanone yitwa Ambo mu rurimi rwaho) yateje inkangu ku kirwa cya Samar. Ni ubwa mbere muri uyu mwaka wa 2020, icyo kirwa kibasiwe n’umuyaga nk’uwo ufite umuvuduko w’ibirometero 185 mu isaha. Abantu babarirwa mu bihumbi bavanywe mu byabo. Uwo wari umurimo utoroshye kuko byagombaga gukorwa n’ubundi abantu birinda kwegerana.

Nubwo nta Muhamya wigeze akomereka, ariko 59 muri bo bakuwe mu byabo. Hari abacumbikiwe mu bigo by’amashuri cyangwa mu ngo z’Abahamya bagenzi babo. Nanone ingo 82 zarangiritse izindi zirasenyuka. Hangiritse Amazu y’Ubwami atanu, naho imwe irasenyuka. Ibiro byacu byo muri Filipine byashyizeho Komite zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo zifashe abo bavandimwe kandi zibahumurize.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe bacu bo muri Filipine bahanganye n’ingaruka z’ibyo biza n’icyorezo k’indwara. Twizeye tudashidikanya ko Yehova, we “Gitare cy’iteka ryose” azakomeza kubitaho.—Yesaya 26:4.