Soma ibirimo

Umuvandimwe Maksim Zinchenko n’umugore we Karina

23 MUTARAMA 2024 | YAHUJWE N’IGIHE, TARIKI YA 18 Mata 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE MAKSIM YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE MAKSIM YAHAMIJWE ICYAHA | “Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera”

Ku itariki ya 16 Mata 2024, urukiko rw’akarere ka Nakhimovskiy, mu mujyi wa Sevastopol rwahamije icyaha umuvandimwe Maksim Zinchenko kandi rumuha igihano cyo kumara imyaka ibiri akora imirimo y’agahato. Azashyirwa muri gereza kandi akorere imirimo mu gace azoherezwamo.

Icyo twamuvugaho

Twiringiye ko Yehova azagororera abantu bose bafite ubutwari no kwihangana nk’ibyagaragajwe na Maksim, kimwe n’abandi bakomeje gukora ibyo ashaka.—Abaheburayo 10:35, 36.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itarik ya 17 Gicurasi 2023

    Urukiko rwamushinje ko yifatanya n’umuryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa

  2. Ku itariki ya 22 Gicurasi 2023

    Abashinzwe umutekano basatse inzu yabo. Bahase ibibazo Maksim na Karina. Maksim bagiye kumufunga

  3. Ku itariki ya 24 Gicurasi 2023

    Maksim yarafunguwe ariko ntiyari yemerewe kuva mu rugo

  4. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2023

    Urubanza rwaratangiye