Soma ibirimo

Mu mujyi wa Rozdil muri Ukraine, aho abavandimwe bakoreye urwibutso

19 MATA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Nubwo bahuye n’ibibazo, bashoboye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, rwo mu mwaka wa 2023

Nubwo bahuye n’ibibazo, bashoboye kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, rwo mu mwaka wa 2023

Ku wa kabiri tariki 4 Mata 2023, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miliyoni hamwe n’abashyitsi bari batumiwe, bizihije umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu nubwo hari benshi byagoye.

Muri Ukraine

Urugero, muri Ukraine abantu benshi bateranye Urwibutso, nubwo ikirere cyari kibi kandi hari intambara mu duce tumwe na tumwe. Kubera ko mu mujyi uri mu burasirazuba bwa Ukraine hari umutekano muke, habura icyumweru ngo Urwibutso rube, abasaza b’itorero bahaye amatorero yaho disikuru y’Urwibutso yafashwe amajwi. Nyuma y’iminsi mike, muri ako gace habuze interinete n’umuriro bitewe n’umuyaga ukomeye wibasiye ako gace. Icyakora, buri wese mu bagize itorero yabashije kubona disikuru y’Urwibutso yafashwe amajwi nubwo hari intambara kandi umuriro wabuze.

Muri Kazakhstan

Mushiki wacu witwa Violetta ufite imyaka 15 wo muri Kazakisitani, yarwanyijwe na bamwe mu bagize umuryango we. Abana na sekuru wamaze imyaka 20 yose arwanya cyane Abahamya bo muri uwo muryango. Yababuzaga kujya mu materaniro kandi agaca ibitabo byabo. Icyakora, kubera ko sekuru yamukundaga cyane byatumye yemera ko baganira kuri Bibiliya. Igishimishije kurushaho ni uko muri uyu mwaka yemeye kwiga Bibiliya kandi yateranye Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu.

Hejuru: Mu gace ka Suai, muri Timoru y’Iburasirazuba. Hasi: Mu gace ka Same, muri Timoru y’Iburasirazuba

Hari abandi bateranye Urwibutso bibagoye kubera ko batuye kure. Muri Timoru y’Iburasirazuba, hari abigishwa 55 bigira Bibiliya kuri telefone. Ababigisha batuye mu mujyi wa Same n’uwa Suai. Bisaba amasaha atari make kugira ngo ugere ku Nzu y’Ubwami iri hafi y’iyo mijyi kandi nabwo ukoresheje moto. Ubwo rero, abavandimwe bashyizeho gahunda yo gufasha abo bantu kugira ngo bazaterane Urwibutso. Hari umusaza wagenze amasaha ane agiye gutanga disikuru y’Urwibutso muri Same, kandi hateranye abantu 56. Undi musaza w’itorero yagenze amasaha 7 ajya mu gace ka Suai, kandi hateranye abantu barenga 50.

Mu mujyi wa Hualpén, muri Chile

Abavandimwe bacu batuye mu gace kitwa Hualpén muri Shili, bahuye n’inzitizi yo kubura ahantu heza bateranira Urwibutso. Ubwo rero basabye ubufasha abayobozi bo muri ako gace. Mbere gato y’uko Urwibutso rutangira, abavandimwe barishimye cyane, igihe babemereraga kubatiza icyumba abanyeshuri bariramo, mu kigo cy’amashuri cyo muri ako gace. Abavandimwe bahise bahatunganya kugira ngo baze kuhateranira hameze neza. Hari abayobozi b’amadini n’aba Leta bemeye ubutumire bw’abavandimwe maze baza mu Rwibutso. Nyuma yaho meya w’ako gace yaravuze ati: “Ndabashimira cyane ukuntu mwari muri kuri gahunda kandi mufite ikinyabupfura, n’abana bari bitonze. N’ikindi gihe twiteguye kubafasha.”

Muri Monaco

Nanone mu kwezi k’Ugushyingo 2022, twishimiye kumenya ko Leta ya Monaco yahaye Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi. Hari ahantu heza abavandimwe bakodesheje kugira ngo habere Urwibutso, rurangiye umuntu wari watumiwe yaravuze ati: “Aha hantu ni heza ariko abantu bari bahari batumye haba heza kurushaho.”

Biteye inkunga cyane kubona ukuntu abavandimwe bo hirya no hino ku isi, batsinda inzitizi nyinshi bahura nazo kugira ngo bumvire itegeko Yesu yatanze igihe yavugaga ati: “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka,”.—Luka 22:19.