Soma ibirimo

15 MATA 2015
JEWORUJIYA

Muri Mata Abahamya ba Yehova batangije gahunda yo kwimenyekanisha

Muri Mata Abahamya ba Yehova batangije gahunda yo kwimenyekanisha

Ku itariki ya 1 Mata 2015, Abahamya ba Yehova batangije gahunda yo kwimenyekanisha muri Repubulika ya Jeworujiya hose, haba mu nzego z’abapolisi, ku biro by’uturere no ku biro by’abashinjacyaha. Iyo gahunda igamije kumenyekanisha umwanzuro w’Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu rubanza Begheluri na bagenzi be baburanaga na leta ya Jeworujiya. Uwo mwanzuro wagiraga icyo uvuga ku kibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Iyo gahunda igamije kumenyesha abayobozi uko urwo rubanza rwagenze, umwanzuro w’urukiko n’umurimo w’Abahamya ba Yehova.

Mu gihe cyashize Jeworujiya yagiye irebera ibikorwa by’urugomo

Guhera mu mwaka wa 1999 kugeza mu mwaka wa 2003, abayoboke b’uwahoze ari umupadiri mu idini ry’Aborutodogisi muri Jeworujiya bagiye bagaba ibitero ku Bahamya ba Yehova bakabakubita bakabanoza. Nubwo Abahamya bagejeje ibirego 784 ku nzego za polisi, abayobozi nta cyo bigeze babikoraho kandi rimwe na rimwe na bo ubwabo bakoreraga Abahamya ibikorwa by’urugomo. Ibyo birego byose Abahamya batanze byafashe ubusa. Kubera ko abayobozi ba Jeworujiya bakomeje guterera agati mu ryinyo, abo bagizi ba nabi barushijeho kwibasira Abahamya, kugeza ubwo babakubitira mu byumba by’inkiko, mu makoraniro ndetse no mu mayira.

Imyanzuro y’Urukiko yatumye ibintu bihinduka

Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya bashyikirije ibirego bibiri Urukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugira ngo rukemure icyo kibazo. Urukiko rwaciye urubanza rwa mbere muri Gicurasi 2007, * naho urubanza rwa kabiri Begheluri na bagenzi be baregagamo Jeworujiya rucibwa mu kwezi k’Ukwakira 2014. Muri izo manza zombi Urukiko rwamaganye leta ya Jeworujiya kuko yivanga muri ibyo bikorwa by’urugomo kandi rwemeza ko kuba leta ikomeza guterera agati mu ryinyo ari byo bituma urwo rugomo rwiyongera. Mu rubanza rwa Begheluri, Urukiko rw’Uburayi rwemeje ko “abayobozi ba Jeworujiya bimitse umuco wo kudahana bityo batuma abo banyarugomo bagaba ibindi bitero ku Bahamya ba Yehova mu gihugu hose.” *

Igishimishije ni uko nyuma yo gutangaza umwanzuro w’urubanza rwa Begheluri, bukeye bwaho abategetsi ba Jeworujiya basohoye inyandiko bakavuga ko batazongera kwemera ko ibyo bintu bibaho.

Iyo nyandiko yagiraga iti “Jeworujiya yiyemeje kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange, uburenganzira abantu bafite bwo kuvuga icyo batekereza no kujya mu idini bashaka. Leta yiyemeje guharanira ko abantu bose bakomeza kureshya imbere y’amategeko no guhana umuntu wese utubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. By’umwihariko, leta ntizongera kwihanganira ukundi umuco wo kudahana n’ibikorwa nk’ibyo by’urugomo.”

Ibintu birushaho kuba byiza muri Jeworujiya

Muri iki gihe Abahamya ba Yehova bamerewe neza muri Jeworujiya ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ishize. Abahamya baterana nta kirogoya, bityo bakaba bashimira abayobozi bakomeza gutuma uburenganzira bwabo bwubahirizwa. Ibyo byatumye Abahamya bubaka amazu yo gusengeramo kandi baherutse no kwagura ibiro bikuru byabo.

Icyakora, hari abayobozi bamwe na bamwe batazi Abahamya ba Yehova cyangwa imyizerere yabo kandi batazi iby’urubanza rwa Begheluri cyangwa icyemezo leta yafashe. Usibye n’ibyo kandi, hari abanyamadini bakigaba ibitero ku Bahamya kandi ntibahanwe. Urugero, mu mwaka wa 2014, Abahamya bakorewe ibikorwa by’urugomo bigera kuri 30. Abahamya ba Yehova bongeye kugeza ibirego byabo ku Rukiko rw’Uburayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kugira ngo rubarenganure. *

Iyo gahunda yo kumenyesha abayobozi uburenganzira bwacu ikorwa muri uku kwezi kwa Mata, yagombye gutuma uburenganzira bw’ikiremwamuntu burushaho kubahirizwa mu gihugu cyose cya Jeworujiya. Abahamya ba Yehova barashimira leta ya Jeworujiya yiyemeje kutareka ngo umuco wo kudahana wongere gushinga imizi. Nanone biringiye ko leta izakomeza guhana abagirira abandi nabi bitwaje inzangano zishingiye ku idini.

^ par. 6 Abagize itorero rya Gldani na bagenzi babo baburanye na leta ya Jeworujiya mu rubanza no. 71156/01 rwo ku itariki ya 3 Gicurasi 2007.

^ par. 6 Begheluri na bagenzi be baburanye na leta ya Jeworujiya mu rubanza no. 28490/02 rwo ku itariki ya 7 Ukwakira 2014, igika cya 145.

^ par. 11 Tsartsidze yaburanye na leta ya Jeworujiya mu rubanza no. 18766/04, rwo ku itariki ya 26 Gicurasi 2004: hari abantu bahohotewe n’abayobozi cyangwa bagabwaho ibitero abayobozi barebera. Biblaia na bagenzi be baburanye na leta ya Jeworujiya mu rubanza no. 37276/05, rwo ku itariki ya 10 Nzeri 2005: hari abantu bahohotewe n’abayobozi cyangwa bagabwaho ibitero abayobozi barebera. Tsulukidze na bagenzi be baburanye na leta ya Jeworujiya mu rubanza no. 14797/11, rwo ku itariki ya 27 Mutarama 2011: leta ntiyakoze iperereza ngo ikurikirane abantu bafite urwango rushingiye ku idini bakoze ibikorwa icyenda by’urugomo.