Soma ibirimo

Inzu y’Umuhamya yatwitswe n’umuriro

25 MATA 2019
KOREYA Y’EPFO

Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ryo muri Koreya y’Epfo

Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba ryo muri Koreya y’Epfo

Ku itariki ya 4 Mata 2019, ishyamba rinini riri mu burasirazuba bwa Koreya y’Epfo mu ntara ya Gangwon ryibasiwe n’inkongi y’umuriro. Iyo nkongi y’umuriro yahise ikwirakwira cyane ku buryo leta yatangaje ko igihugu kiri mu kaga. Mbere y’uko abantu batangira kuyizimya yari yamaze gutwika hegitari zirenga 1.600 kandi ihitana abantu babiri.

Ibiro by’Abahamya byatangaje ko nta Muhamya wakomeretse cyangwa ngo ahitanywe n’iyo nkongi y’umuriro. Icyakora, amazu umunani yari atuwemo n’Abahamya 27 yarangiritse. Ubu Komite Ishinzwe Ubutabazi n’abagenzuzi b’uturere barimo barakorana n’abasaza b’amatorero kugira ngo bahumurize abo bavandimwe kandi babafashe.

Twiringiye ko Yehova azabera abavandimwe bacu ‘ubuhungiro n’imbaraga’ kuko ari “umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 46:1.