Soma ibirimo

Melody Iwuchukwu, ufite imyaka itandatu, arimo yigisha Bibiliya abanyeshuri batatu bigana akoresheje porogaramu ya zumu

7 UKUBOZA 2020
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Abakiri bato baguye umurimo nubwo bahanganye n’icyorezo

Abakiri bato baguye umurimo nubwo bahanganye n’icyorezo

Mike Iwuchukwu yumvise umukobwa we Melody wigira kuri interineti amanuka kuri esikariye yihuta, agiye gufata ifunguro mu kiruhuko cya saa sita. Yagiye kureba impamvu uwo mukobwa w’imyaka itandatu yihutaga cyane. Yibwiraga ko ari busange arimo arya umugati cyangwa arimo akina n’ibikinisho bye. Ibyo yabonye byaramutunguye kandi biramushimisha.

Mike yaravuze ati: “Yari yicaye imbere ya mudasobwa afite igitabo Amasomo wavana muri Bibiliya, abanyeshuri batatu bigana bamuteze amatwi. Melody yarambwiye ati: ‘Papa, hari abantu ndimo nigisha Bibiliya!’”

Muri Nzeri 2020, igihe ikigo Melody yigaho giherereye i Houston muri leta ya Texas cyatangiraga gutanga amasomo kuri interineti bitewe n’icyorezo cya koronavirusi, Melody yiyemeje kugira abantu atangira kwigisha Bibiliya. Yasenze Yehova kandi ashakisha uburyo bwatuma abona abo yigisha.

Mike na Octavia, umukobwa wabo yarabashimishije cyane. Mike akomeza agira ati: “Melody akunda kuganira n’abanyeshuri bigana akababwira ibyerekeye Yehova. Ariko kumubona ari kubigisha Bibiliya byadukoze ku mutima cyane.”

Melody yakomeje kwigisha abanyeshuri bigana Bibiliya buri gihe. Yaravuze ati: “Nabigishije ibyerekeye paradizo na Yesu. Nifuza ko bazaba Abahamya ba Yehova!”

Samuel Molnar ufite imyaka ikenda, utuye muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we abwira abandi ibyo yizera.

Samweli yumvise inkuru y’umuvandimwe wabwirizaga umuturanyi we, na we yiyemeza kubigerageza. Igihe yabonaga umwuzukuru w’umuturanyi wabo akinira mu busitani, yamubajije niba yakwishimira kumva ibyerekeye paradizo. Uwo muhungu yarabyemeye, maze Samuel ariruka ajya mu nzu azana Igitabo cy’amateka ya Bibiliya.

Samuel Molnar, ufite imyaka ikenda afite Igitabo cy’amateka ya Bibiliya

Samuel agira ati: “Namubwiye ko muri paradizo azakina n’inyamaswa kandi ntizigire icyo zimutwara. Hanyuma namusomeye inkuru ya Daniyeli mu rwobo rw’intare.”

Samuel ntiyarekeye aho. Yandikiye uwo muhungu ibaruwa ashyiramo imyitozo n’amavidewo biboneka ku rubuga rwa jw.org. Bumvikanye ko nibongera guhura azamusomera indi nkuru yo muri Bibiliya.

Ibyo byashimishije Samuel cyane kandi ubu arimo arakorana umwete kugira ngo agere ku yindi ntego yihaye. Agira ati: “Nifuza kumenya uko nakoresha inkuru z’ubwami zose ziri mu bikoresho dukoresha twigisha, maze nkajya nziha abantu.”

Bashiki bacu batatu bakiri bato bo muri Houston, baherutse kugera ku ntego yabo yo kuba abapayiniya b’abafasha mu gihe k’ibiruhuko.

Muri Kanama, Joselyn Horta w’imyaka 13, Melanie Alvarez w’imyaka 12 na Chloe Rodriguez w’imyaka 10, bahuraga bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bakandika amabaruwa. Babikoraga inshuro eshanu mu cyumweru kandi batangiraga kare saa 7:00 za mugitondo.

Mushiki wacu Chloe Rodriguez (hasi ibumoso), mushiki wacu Melanie Alvarez (hejuru ibumoso), na mushiki wacu Joselyn Horta (iburyo)

Joselyn yaravuze ati: “Twafatiraga amafunguro igihe kimwe tuganira, maze saa 7:30 za mugitondo tugatangira kwandika amabaruwa.” Akenshi iyo umwe muri twe yaryamiraga, abandi bamubyutsaga bakoresheje ubutumwa bugufi bugira buti: “Waramutse! Byuka tujye kubwiriza!”

Ishyaka abo bakobwa bagiraga ryatumaga baterana inkunga kandi bakazitera inshuti zabo na bene wabo. Nyina wa Joselyn witwa Alicia yaravuze ati: “Hari igihe numvaga ntafite imbaraga zo kubwiriza ariko iyo nabonaga Joselyn arimo abwiriza, naribwiraga nti: ‘Nange reka mbwirize!’”

Iyo Yehova abonye abakiri bato b’indahemuka bose bakora ibyo bashoboye byose mu murimo we muri iki gihe k’icyorezo, biramushimisha.—Imigani 27:11.