Soma ibirimo

Ibumoso: Abantu babarirwa mu bihumbi bakurikiye disikuru y’umuvandimwe Joseph F. Rutherford, yabatumiriraga gutangaza Umwami n’Ubwami bwe, mu ikoraniro ritazibagirana ryamaze iminsi icyenda ryabereye i Cedar Point ho muri leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iburyo: Umuvandimwe Rutherford ari kubwira abaje mu ikoraniro mu ijwi riranguruye akoresheje indangururamajwi

6 UKWAKIRA 2022
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Imyaka 100 irashize i Cedar Point habereye ikoraniro ritazibagirana

Inzu ndangamurage nshya igaragaza uko byagenze

Imyaka 100 irashize i Cedar Point habereye ikoraniro ritazibagirana

Kimwe mu bintu bitazibagirana byabayeho mu myaka ijana ishize, ni ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabaye ku itariki ya 5 kugeza ku ya 13 Nzeri 1922, rikabera i Cedar Point ho muri leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikaba ryaramaze iminsi icyenda. Hari abashyitsi bitabiriye iryo koraniro baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kanada no mu Burayi. Ugereranyije, buri munsi hateranaga abantu 10.000 kandi disikuru zatangwaga mu ndimi 11 icyarimwe.

Hari inzu ndangamurage nshya yafunguwe ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, igaragaza akamaro iryo koraniro ritazibagirana ryagize ku murimo wo kubwiriza. Vuba aha abagize umuryango wa Beteli bemerewe gutangira kuyisura, kandi gusura Beteli nibisubukurwa, n’abandi bazajya bayisura.

Ikintu cyihariye muri iryo koraniro ryabereye i Cedar Point, cyabaye ku itariki ya 8 Nzeri. Uwo munsi abantu bagera ku 8.000 bari bateraniye mu nzu yaberagamo ibitaramo iri hafi y’ikiyaga cyiza cya Erie. Bari baje kumva disikuru yatanzwe n’umuvandimwe Joseph F. Rutherford, yari ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami.”

Igihe umuvandimwe Rutherford yari amaze isaha n’igice atanga disikuru, yabajije abari bateraniye aho mu ijwi riranguruye, niba barizeraga ko umwami ategeka. Abari aho bashubije babyemeza badatindiganyije. Umuvandimwe Rutherford yahise avuga ati: “Ni mwe mufite inshingano yo kubitangaza. Ubwo rero, nimutangaze, mutangaze, mutangaze.” Akimara kuvuga ayo magambo, hari igitambaro kinini bahise barambura cyari cyanditseho amagambo agira ati: “Mutangaze Umwami n’Ubwami bwe.”

Igihe abari aho bumvaga ayo magambo, byatumye bifuza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Nubwo abenshi muri bo bari basanzwe bakora umurimo wo kubwiriza, umuvandimwe Rutherford yabateye inkunga yo kurushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu wagendaga urushaho kunonosorwa. Mushiki wacu Ethel Bennecoff, icyo gihe wari hafi kugira imyaka 30 yavuze ko igihe Abagishwa ba Bibiliya bari bamaze kumva iyo disikuru iteye inkunga, barushijeho gukunda umurimo wo kubwiriza no kurangwa n’ishyaka kurusha uko byari bimeze. Mushiki wacu Odessa Tuck wari ufite imyaka 18 mu wa 1922, yaravuze ati: “Numvise nifuje kumera nka Yesaya wagize ati: ‘Ndi hano, ba ari jye utuma.’”

Umubatizo wabaye mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1922 ryabereye i Cedar Point

Hashize iminsi ibiri umuvandimwe Rutherford atanze iyo disikuru, abari bagize Umuryango Mpuzamahanga w’Abigishwa ba Bibiliya bafashe umwanzuro ugira uti: “Kuba turi itsinda ry’Abakristo biyemeje kumvira no gukurikira Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo, twiyemeje ko tutazigera twifatanya mu ntambara, mu mpinduramatwara zigamije guhindura ubutegetsi, mu mvururu cyangwa urugomo urwo ari rwo rwose, kandi ntitwemera na gato ko Bibiliya yakoreshwa mu kuyobya abantu. Twifuza cyane amahoro.” Uwo mwanzuro wagaragaje neza ko Abigishwa ba Bibiliya bari batandukanye n’andi madini yari yarashyigikiye Intambara ya Mbere y’Isi kandi akaba yari kubigenza atyo no mu myaka yakurikiyeho ashyigikira Intambara ya Kabiri y’Isi.

Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1922 wagize uti: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ikoraniro rizaba muri uyu mwaka wa 1922 ntirizibagirane. . . . Twizeye ko ibizavugirwa muri iryo koraniro bizahora byibukwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bazarizamo.”

Iyo ntego yaje kugerwaho kuko nyuma y’imyaka ijana, Yehova agikomeje guha umugisha umurimo wo gutangaza Umwami n’Ubwami bwe.—Matayo 24:14.