Soma ibirimo

14 GASHYANTARE 2017
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA

Inyubako nshya z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zabahesheje igihembo

Inyubako nshya z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zabahesheje igihembo

NEW YORK—Igihe Abahamya ba Yehova barangizaga kubaka ikicaro gikuru cyabo gishya muri Kanama 2016, ikigo gishinzwe ibirebana n’imyubakire i Warwick, muri leta ya New York cyabahaye igihembo. Icyo kigo gishinzwe kugenzura ko amazu yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije, cyahaye Abahamya igihembo gihanitse (Four Green Globes) nyuma y’isuzuma ryakozwe ku mazu arindwi bubatse.

Shaina Weinstein, umuyobozi muri icyo kigo yagize ati: “Mu mishinga y’ubwubatsi igera kuri 965 yasuzumwe ku rwego rw’igihugu, inyubako 64 gusa ni zo zahawe iki gihembo. Kuba Abahamya ba Yehova barahawe icyo gihembo gihanitse ku nyubako zabo zose uko ari zirindwi, biratangaje rwose. Ibyo bigaragaza ko biyemeje gukoresha amazi neza, ingufu, ndetse bakabungabunga ibidukikije.”

Ibyiciro by’ibihembo bitangwa n’ikigo gishinzwe inyubako zibungabunga ibidukikije. Inyubako zose uko ari zirindwi z’ikicaro gikuru cy’Abahamya zahawe igihembo cyo ku rwego rwa kane, ku manota agera kuri 90 ku ijana.

Nk’uko bigaragara k’urubuga rw’Ikigo ni “umuryango udaharanira inyungu, ufite intego yo gushishikariza abantu kubaka inyubako zidasesagura ingufu, zidashyira ubuzima mu kaga kandi zibungabunga ibidukikije.” Icyo kigo kigenzura inyubako gihereye ku gishushanyo mbonera, kugeza inyubako zirangiye. Muri iryo genzura, itsinda ry’inzobere mu birebana n’ubwubatsi zisuzuma imyanzuro y’icyo kigo kugira ngo yemezwe.

David Bean, ushinzwe ibishushanyo mbonera by’amazu yubakwa n’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati: “Twishimiye ibyo bihembo. Kuko bigaragaza ubwitange bw’abantu bose bagize uruhare mu myubakire y’aya mazu. Izi nyubako zikwiranye n’i Sterling Forest State Park.”

Igisenge k’inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo giteyeho ibyatsi n’indabo hejuru; ibyo bituma ibidukikije bitangitika. Amazi y’imvura ava ku mazu ahita atunganywa kugira ngo adatemba ari menshi mu migende.

Mu byo Abahamya bakoze, hakubiyemo kubungabunga ibiti bahasanze no kongera gukoresha ibiti byatemwe igihe bubakaga. Jeffrey Hutchinson wahoze ayobora Sterling Forest yaravuze ati: “Nishimiye uburyo ibiti mwatemye mu gutunganya aho inyubako zizubakwa bitapfuye ubusa, ahubwo bikaba byarakoreshejwe mu kubaka inyubako nshya. Iyo urebye ukuntu Abahamya babungabunga ibidukikije ubona bishimishije rwose.” Shaina Weinstein na we yagize ati: “Nkurikije uko mbibona, amazu nk’aya, ni ikitegererezo cy’uko amazu atangiza ibidukikije akwiriye kuba yubatse.”

Richard Devine, wari uhagarariye komite y’ubwubatsi ya Warwick yasobanuye agira ati: “Hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo umuryango wacu wita ku mazu ari i Brooklyn. Ariko ubu dutegerezanyije amatsiko uko tuzita kuri izi nyubako nziza cyane z’i Warwick, ari na ko twita ku bwiza bwa Sterling Forest”.

Ushinzwe amakuru:

David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, 1-845-524-3000

 

Amazu y’ikicaro gikuru gishya cy’Abahamya kiri i Warwick, muri leta ya New York yubatse ku buso butageze kuri 20% by’ikibanza cyose cya hegitari 100 cyaguzwe ku itariki ya 17 Nyakanga 2009.

Hashyizweho ibindi bintu n’amabuye manini n’amato birinda isuri.

Hari amabuye manini yakuwe mu kibanza mu gihe cyo gusiza. Toni zirenga 240.000 z’ayo mabuye zarakusanyijwe zongera gukoreshwa.

Kugira ngo hatagira ibindi bintu bitemba ngo bijye mu kiyaga cyo muri Sterling Forest (nanone cyitwa ikiyaga cy’Ubururu), hari urukuta rwihariye rwubatswe hafi y’inkengero yacyo.

Aho bashyira imyanda. Ibisigazwa by’ibikoresho by’ubwubatsi bigera kuri 70% byaratunganyijwe kugira ngo byongere bikoreshwe.

Abakozi barimo batera indabo hafi y’amarembo yo ku kicaro gikuru cy’Abahamya. Ubusitani bugizwe n’ibiti, ibimera n’ibyatsi biranda ku butaka.

Abakozi barimo batunganya ahazashyirwa ibyuma bitanga ubushyuhe mu gihe hakonje bikanatanga ubukonje mu gihe hashyushye. Ibyo byuma byashyizwe muri metero 152, munsi y’ubutaka. Mu gihe cy’ubukonje, ibyo byuma bizajya bivana ubushyuhe munsi y’ubutaka bibukwirakwize mu mazu, naho mu gihe cy’ubushyuhe, bifate ubushyuhe bwo mu mazu, bibumanure mu butaka. Ubwo buryo buzatuma ingufu zikenerwa mu gushyushya cyangwa mu gukonjesha mu mazu zigabanukaho 40%.

Mu nzu y’ibiro ikorerwamo indi mirimo. Ibyakoreshejwe mu kubaka inkuta z’imbere mu mazu, hasi no kuri parafo byujuje ibisabwa n’ikigo gishinzwe inyubako zibungabunga ibidukikije.