Soma ibirimo

Umuvandimwe Stanislav Teliatnikov wo muri Lituwaniya

15 KAMENA 2022
LITUWANIYA

Urukiko rw’u Burayi rwaburijemo umwanzuro Lituwaniya yafatiye umuvandimwe Stanislav Teliatnikov

Urukiko rw’u Burayi rwaburijemo umwanzuro Lituwaniya yafatiye umuvandimwe Stanislav Teliatnikov

Ku itariki ya 7 Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwaburijemo umwanzuro Lituwaniya yafatiye umuvandimwe Stanislav Teliatnikov wanze kujya mu gisirikare. Urwo rukiko rwagaragaje ko hari itegeko rya 9 ryemerera umuntu gukurikiza umutimanama we. (Iryo tegeko rivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, gukurikiza umutimanama we no kujya mu idini ashaka). Urwo rukiko rwagaragaje ko Lituwaniya yarengereye uburenganzira bw’uwo muvandimwe maze rutegeka icyo gihugu guha umuvandimwe Stanislav amadolari 3 196 (arenga miriyoni eshatu FRW).

Ibihugu hafi ya byose bigize urwo rukiko byemeye ko abantu bafite uburenganzira bwo gukora imirimo isimbura iya gisirikare. Igihe Stanislav yasabwaga kujya mu gisirikare yarabyanze asaba gukora imirimo isimbura iya gisirikare kuko yari abyemerewe n’Urukiko rw’u Burayi. Ariko icyo igihugu cya Lituwaniya nticyateganyaga imirimo nk’iyo. Umwanzuro urwo rukiko rwafatiye Lituwaniya n’ibindi bihugu nka Arumeniya, Azerubayijani na Turukiya wagaragaje ko ibihugu bigize urwo rukiko bigomba kwemerera abantu gukora imirimo isimbura iya gisirikare. Iyo mirimo ntigomba kuba imeze nk’igihano, igamije kubakandamiza kandi yagombye kuba ari iya gisivile koko.

Kuva icyo gihe Arumeniya yemeye gushyiraho imirimo ikwiriye isimbura iya gisirikare. Abakiri bato badashaka kujya mu gisirikare bahabwa imirimo ya gisivile ifitiye abaturage akamaro.

Twizeye ko Lituwaniya izemera umwanzuro w’urwo rukiko wo gushyiraho uburyo bwo gukora imirimo isimbura iya gisirikare maze bikagirira akamaro abavandimwe bacu n’abaturage b’icyo gihugu. Hagati aho tuzi neza ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe bo muri Lituwaniya kandi akabaha ubuyobozi bakeneye.—Amaganya 3:25.