Soma ibirimo

19 KANAMA 2021
MEGIZIKE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero)

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero)

Ku itariki ya 8 Kanama 2021, umuvandimwe José Nieto uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero). Disikuru yo gutangaza ko iyo Bibiliya yo mu bwoko bwa eregitoronike yasohotse, yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe maze ikurikiranwa n’abantu barenga 785. Ibiro by’ishami birateganya ko gucapa iyo Bibiliya bizatangira mu Gushyingo 2021, maze zikoherezwa mu matorero mu Kuboza 2021 cyangwa muri Mutarama 2022.

Igihe umuvandimwe Nieto yatangaga disikuru yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse, amaze gusoma mu 1 Bakorinto 14:9, yaravuze ati: “Ijambo ry’Imana rifite imbaraga ariko niba dushaka ko rigera ku mitima y’abantu, Bibiliya igomba guhindurwa mu rurimi buri wese ashobora kumva bitamugoye . . . , mbese ururimi rukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.”

Mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero) iyo uhinduye imivugire y’ijambo iryo jambo ritanga ibindi busobanuro. Urwo rurimi ruvugwa n’abantu bagera ku 150 000 batuye muri leta ya Guerrero n’abandi bantu batazwi umubare bari mu bindi bice bya Megizike no muri Amerika.

Umuvandimwe Lázaro González, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Amerika yo Hagati yaravuze ati: “Abantu bavuga ururimi rwa Mixtec (Guerrero) bugarijwe n’ubukene kandi baba mu duce tubamo urugomo. Nanone icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibintu birushaho kuzamba. Ibyo byatumye abantu benshi batekereza ko Imana yabatereranye. Ariko kuba babonye iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwabo kavukire, byaberetse ko Yehova abitaho.”

Mbere y’uko iyi Bibiliya isohoka bari basanzwe bafite ubuhinduzi bubiri bwa Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero). Ariko izo Bibiliya ntizumvikanaga kubera ko zahinduwe n’abantu batuye mu bice bitandukanye. Abo bahinduzi bakoreshaga amagambo amenyerewe mu gace k’iwabo ariko ugasanga mu tundi duce bigoye kuyasobanukirwa.

Urugero rugaragaza ko iyi Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yoroshye kuyisobanukirwa ni urw’amagambo yo muri Matayo 5:9, agira ati: “Hahirwa abaharanira amahoro.” Mu rurimi rwa Mixtec (Guerrero) nta jambo ririmo risobanura “amahoro.” Ubwo rero kugira ngo abahinduzi bumvikanishe igitekerezo kiri muri uyu murongo baravuze bati: “Hahirwa abakora uko bashoboye bagatuma hatabaho ibibazo.” Kandi ibyo bisobanuro bihuje rwose n’ijambo abaharanira amahoro.

Umuhinduzi umwe yaravuze ati: “Nkunda cyane umurongo wo muri 1 Petero 1:25, uvuga ko ‘Ijambo rya Yehova rihoraho iteka ryose.’ Numva ntashobora kubaho ntafite Bibiliya, kandi rwose nshimira Yehova kuba yarayirinze kugeza n’uyu munsi. None ubu tuyifite mu rurimi rwacu kavukire rwa Mixtec (Guerrero).”

Undi muhinduzi we yaravuze ati: “Nemera ntashidikanya ko Yehova yadufashije akoresheje umwuka we wera. Narushijeho kwemera ko indimi zitabera Yehova inzitizi. Yongeye kutwereka ko Ijambo rye ‘ritaboshywe.’”—2 Timoteyo 2:9.