Soma ibirimo

24 KAMENA 2022
MOZAMBIKE

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiliki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikilomwe

Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiliki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikilomwe

Ku itariki ya 19 Kamena 2022, umuvandimwe Patrick Hecker uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Mozambike yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikilomwe. Iyo Bibiliya yasohotse mu bwoko bwa elegitoronike muri porogaramu yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe. Ababwiriza benshi bari mu matorero akoresha ururimi rw’Ikilomwe bakurikiranye iyo gahunda bari ku Mazu y’Ubwami, kandi buri wese mu baje yatahanye iyo Bibiliya icapye.

Bibiliya ziri mu rurimi rw’Ikilomwe zatangiye kuboneka mu mwaka wa 1930, icyakora zirahenda kandi zikoresha imvugo ya cyera. Nanone usanga hari aho zidahuje n’ukuri. Urugero, muri Bibiliya zisanzwe, muri Luka 23:43 hagira hati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye mu ijuru.” Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo ihindura uwo murongo mu buryo buhuje n’ukuri igira iti: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”

Ababwiriza bo mu itorero rya Mugeba berekana Bibiliya

Hari umuhinduzi wagize icyo avuga kuri iyi Bibiliya nshya, agira ati: “Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikilomwe, irumvikana neza kandi kuyisoma biroroshye. Nta gushidikanya ko izatuma abavandimwe barushaho gusobanukirwa ibyo basoma bityo bikabafasha kubishyira mu bikorwa.”

Twizeye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu gukomeza kuba incuti za Yehova kandi bakayikoresha bafasha abantu bahura n’abo mu murimo wo kubwiriza.—Matayo 5:3.