Soma ibirimo

22 GASHYANTARE 2023
NIJERIYA

Ibyanditse by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) no mu rurimi rw’Ikiwurobo

Ibyanditse by’Ikigiriki bya Gikristo byasohotse mu rurimi rw’Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) no mu rurimi rw’Ikiwurobo

Ku itariki ya 12 Gashyantare 2023, umuvandimwe Jeffrey Winder wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditse by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) no mu rurimi rw’Ikiwurobo. Abantu bagera ku 559.326 bo hirya no hino muri Nijeriya, bakurikiranye iyo porogaramu ku ikoranabuhanga bari mu matorero yabo. Bibiliya zo mu bwoko bwa elegitoronike zahise zisohoka. Izicapye zo, zizaboneka mu mpera z’umwaka wa 2023.

Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) ryatangiye mu mwaka wa 2015. Ubu muri Nijeriya hari amatorero arenga 1.100 akoresha ururimi rw’Igipijini (cyo muri Afurika y’Iburengerazuba) n’andi menshi ari mu bindi bihugu, urugero nko mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko iyo Bibiliya isohoka amatorero yakoreshaga Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya y’Icyongereza. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Mu myaka yashize kubwiriza abantu bavuga igipijini ukoresheje Bibiliya y’Icyongereza byabaga bigoye. Hari igihe abo twabwirizaga batumvaga ibyo tubasomeye. Ariko ubu tuzajya tubwiriza abantu bavuga igipijini tubasomere muri Bibiliya y’Igipijini. Kubera ko tuzaba tubasomera mu rurimi rwabo kavukire bazarushaho gusobanukirwa ubutumwa tubabwira.”

Living in Hope of a Righteous New World, ni ko gatabo ka mbere kahinduwe mu rurimi rw’Ikiwurobo

Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Ikiwurobo ryatangijwe mu mwaka wa 1933. Mu mwaka wa 1968, ni bwo abavandimwe batangiye guhindura agatabo ka mbere kitwa Living in Hope of a Righteous New World, mu rurimi rw’Ikiwurobo. Kuva icyo gihe, amatorero akoresha urwo rurimi yakomeje kwiyongera agera ku 103. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditse by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikiwurobo, ikoresha imvugo yoroshye kumva kandi ikoreshwa mu biganiro bisanzwe, izafasha amatorero akoresha urwo rurimi.

Dusenga dusaba ko izo Bibiliya zazafasha abandi bantu benshi cyane “bakuzuzwa ubumenyi nyakuri” ku byerekeye Imana.—Abakolosayi 1:9.