Soma ibirimo

4 KANAMA 2017
NIJERIYA

Muri Nijeriya haguye imvura nyinshi

Muri Nijeriya haguye imvura nyinshi

Kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2017, imvura nyinshi yibasiye amagepfo y’uburengerazuba bwo muri Nijeriya, iteza umwuzure muri leta ya Lagos, Niger na Oyo. Amakuru dufite agaragaza ko hapfuye abantu 18.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Nijeriya byavuze ko nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora, hari Abahamya bane bavuye mu byabo. None amazu abiri y’Abahamya yarangiritse, indi irasenyuka. Abahamya bo muri Nijeriya bakomeje gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera ndetse n’abandi bantu batari Abahamya, kuko hari benshi bavuye mu byabo cyangwa amazu yabo akaba yarasenyutse.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Nijeriya: Paul Andrew, +234-7080-662-020