Soma ibirimo

7 UKWAKIRA 2015
OTIRISHIYA

Icyapa cyo kwibuka Umuhamya wo muri Otirishiya wishwe n’Abanazi

Icyapa cyo kwibuka Umuhamya wo muri Otirishiya wishwe n’Abanazi

Gabriele Votava, meya w’akarere ka Meidling, avuga ijambo mu muhango wo gushyira ahagaragara icyapa cy’urwibutso.

VIENNE—Ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, abantu 400 baje mu muhango wo gushyira ahagaragara icyapa cyo kwibuka Umuhamya wa Yehova witwa Gerhard Steinacher, umaze imyaka 75 yishwe n’Abanazi bamuziza ko yanze kujya mu gisirikare cy’u Budage. Meya w’akarere ka Meidling witwa Gabriele Votava, ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gushyira ahagaragara icyo cyapa kimanitse ku nzu umuryango wa Steinacher wari utuyemo iri i Meidling, mu mugi wa Vienne, mu gace ka Lägenfeldgasse 68.

Uwo muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Sinshobora kurasa,” ayo akaba ari amagambo yavuzwe na Gerhard, igihe yisobanuraga asaba kugabanyirizwa igihano. Ayo magambo make agaragaza amahame ya gikristo Gerhard yari yariyemeje kugenderaho, urugero nk’ihame riboneka mu magambo ya Yesu ari muri Matayo 19:19, agira ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Gerhard yize Bibiliya akiri muto. Igihe yari afite imyaka 17 ni bwo yafashe icyemezo cyo kuba Umuhamya wa Yehova. Ku itariki ya 15 Nzeri 1939, Gerhard yafashwe azira ko yanze kurahira ko atazahemukira Hitileri kandi umutimanama we ukaba utaramwemereraga kujya mu gisirikare. Yamaze ibyumweru bitandatu afungiwe i Vienne, nyuma yaho yoherezwa muri gereza y’i Moabit iri i Berlin mu Budage, ataracirwa urubanza.

Ku itariki ya 11 Ugushyingo 1939, ni bwo Gerhard yagiye mu rukiko ku ncuro ya mbere, ashinjwa ko aca intege abajya ku rugamba maze akatirwa urwo gupfa. Yasabye ko yagabanyirizwa igihano kubera ko ibyo yakoze bishingiye ku myizerere ye. Icyakora ku itariki ya 2 Werurwe 1940, Urukiko rwa Gisirikare rw’u Budage (Reichskriegsgericht) rwemeje ko agomba kwicwa. Nyuma y’ibyumweru bine, ku itariki ya 30 Werurwe, Gerhard yaciriwe umutwe muri gereza izwi cyane y’i Berlin ya Plötzensee. Icyo gihe yari afite imyaka 19 gusa.

Uwo muhango wo gushyira ahagaragara icyapa wakomereje mu nzu y’imikino ya Volkshochschule. Mu byari biteganyijwe harimo no kumurika ibintu byaranze amateka y’umuryango wa Steinacher. Mu bintu byamuritswe harimo agasanduku gato kabonetse mu wa 1976, karimo amabaruwa 28 ababyeyi ba Gerhard, ari bo Ignatz na Luise Steinacher, bamwandikiye igihe yari ufunzwe. Nanone karimo udukarita 25 n’amabaruwa Gerhard yandikiye ababyeyi be abahumuriza kandi ababwira ko atari kuzigera yihakana ukwizera bari bahuriyeho.

Aya mabaruwa n’udukarita byabonetse mu rugo rwa Steinacher, igihe nyina wa Gerhard witwaga Luise yapfaga mu mwaka wa 1976.

Ikinyamakuru cy’i Vienne gisohoka buri cyumweru (Wiener Bezirkszeitung) cyanditse iby’uwo muhango kivuga ko ari “Urwibutso rudasanzwe” rwatumye ibikorwa by’ubutwari bya Gerhard “bivanwa mu mwijima bigashyirwa ahabona.” Icyo kinyamakuru cyashimagije Gerhard kivuga ko “yari yiteguye kwicwa azira amahame yagenderagaho, ari na yo yakurikizaga mu mibereho ye yose.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Otirishiya: Johann Zimmermann, tel. +43 1 804 53 45

U Budage: Wolfram Slupina, tel. +49 6483 41 3110