Soma ibirimo

Abavandimwe bategerereje impunzi ku mupaka, abari gupakira imfashanyo n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Polonye biteguye gufasha bagenzi babo bo muri Ukraine

7 MATA 2022
POLONYE

Bagira ubuntu bagafasha abandi

Abavandimwe na bashiki bacu ‘bagira umuco wo kwakira abashyitsi.’

Bagira ubuntu bagafasha abandi

Barbara Osmyk-Urban ari kumwe n’abana be, Jakub na Nina

Mushiki wacu Barbara Osmyk-Urban, ni umubyeyi urera abana wenyine, utuye muri Rzeszów ho muri Polonye. Buri cyumweru agira gahunda y’iby’umwuka mu muryango akigisha abana umuco wo kwakira abashyitsi no kugira ubuntu. Uwitwa Jakub afite imyaka icumi naho Nina afite imyaka umunani. Umuryango we washyize mu bikorwa ibyo wize kuri iyo ngingo. Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, bamaze kwakira abavandimwe na bashiki bacu barenga 20.

Abavandimwe na bashiki bacu bahunga intambara yo muri Ukraine, Abahamya bo muri Polonye n’abo mu bindi bihugu babakira mu ngo zabo cyangwa se bakitangira kubafasha mu bundi buryo. Ubu muri Polonye hamaze guhungira Abahamya bagera ku 11 000 bavuye muri Ukraine. Muri iki gihe cy’intambara abantu b’igitsina gabo bafite hagati y’imyaka 18 na 60 ntibemerewe guhunga. Icyakora umugabo ufite nibura abana batatu bato we yemerewe guhunga.

Barbara yaravuze ati: “Izo mpunzi ziva muri Ukraine ni abavandimwe na bashiki bacu.” Abana be nabo bakunda cyane abavandimwe. Jakub na Nina bemeye gutanga icyumba cyabo. Nubwo batavuga ururimi rumwe, iyo bashyikirana baraseka, bagahoberana bakanarira. Igihe izo mpunzi zagendaga, Jakub yavuze ko mu rugo iwabo hari irungu maze abaza mama niba bazongera kwakira abandi bavandimwe na bashiki bacu benshi.

Łukasz Cholewiński na Rafał Jankowski

Umuvandimwe Łukasz Cholewiński na Rafał Jankowski baritanga bakajyana imfashanyo muri Ukraine. Abo bavandimwe bavuga ko babonye itsinda ry’abagore n’abana bari kurira cyane bategereje ko babona uko bambuka umupaka kugira ngo bajye ahantu hari umutekano. Łukasz yaravuze ati: “Ikintu gitangaje n’uko igihe twahuraga n’abavandimwe na bashiki bacu bari bishimye.”

Urugendo rwo kujya muri Ukraine no kugaruka rwabatwaye amasaha ane. Iyo imfashanyo zihageze abavandimwe bo muri Ukraine bazikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Nubwo biba biteje akaga abavoronteri bajyana imfashanyo muri Ukraine ntibajya babura. Rafał yaravuze ati: “Gufasha abavandimwe ni imigisha.”

Mushiki wacu Elżbieta Ustrzycka, uba muri Rzeszów, avuga uko yumvise ameze igihe yakiraga iwe Abahamya baturutse muri Ukraine, agira ati: “Narishimye cyane igihe nabonaga abasaza bo mu itorero ryacu, bazanye iyo miryango. Ibyo bintu sinzigera mbyibagirwa.”

Bartłomiej na Estera Figura

Umuvandimwe Bartłomiej Figura ni umusaza w’itorero ukorana umwete. We n’umugore we Estera, bambuka umupaka cyangwa bakajya aho gari ya moshi ihagarara kugira ngo bajye gufata Abahamya bagenzi babo babajyane ahantu hari umutekano. Uwo muryango washatse ahandi waba, kugira ngo inzu yabo bayicumbikiremo abavandimwe. Kandi yo bibaye ngombwa banatanga n’ubundi bufasha.

Umuvandimwe Bartłomiej yaravuze ati: “Turi umuryango. Abavandimwe na bashiki bacu turabakunda cyane. Iyo twitanze tukaboneka, twibonera uko Yehova yita ku bavandimwe na bashiki bacu.”

Ubu abavandimwe bacu bo muri Polonye bateguye amapaki agera ku 23 000 arimo ay’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Abana bo muri Polonye n’ababyeyi babo bakoresheje porogaramu ya JW Language na JW Library bakandika udukarita mu rurimi rwo muri Ukraine. Utwo dukarita badushyira mu bikarito birimo imfashanyo

Twiringiye ko Yehova azakomeza kwita ku byo abavandimwe bo muri Ukraine bakeneye, mu gihe bagenzi babo bahuje ukwizera bakomeza kubagaragariza ubuntu babitaho.—Imigani 11:24; Abaroma 12:13.