Soma ibirimo

25 GASHYANTARE 2022
U BUFARANSA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa

Ku itariki ya 19 Gashyantare 2022, umuvandimwe Didier Koehler, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bufaransa ni we watangaje ko hasohotse igitabo Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa. Ubu icyo gitabo ushobora ku kibona ku rubuga rwa jw.org ukakivanaho cyangwa ukaba wakibona kuri porogaramu ya JW Library Sign Language. Iki ni cyo gitabo cya mbere cya Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya, Abahamya ba Yehova basohoye mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa.

Ugereranyije abantu bagera ku 1 500 ni bo bakurikiranye iyo porogaramu yo gutangaza ko hasohotse Bibiliya bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Muri disikuru umuvandimwe Koehler yatanze, yaravuze ati: “Kubera ko ururimi rw’amarenga rw’Igifaransa ari ururimi rugaragarira amaso, ukora ibimenyetso aba atanga ubutumwa. Mu maso he, uko areba n’umubiri we byerekana ibyiyumvo n’imyitwarire y’umuntu uvugwa mu nkuru. Duhita dusobanukirwa ibintu byose biri kuvugwamo. Bigatuma twiyumvisha inkuru zo muri Bibiliya.”

Ahagana mu mwaka wa 1968 ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye kubwiriza bakoresheje ururimi rw’amarenga rw’Igifaransa. Mu mwaka wa 1972, ni bwo hashinzwe itorero rya mbere mu gace ka Vincennes hafi y’umugi wa Paris mu Bufaransa. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2002, Inteko Nyobozi yemereye Komite y’Ibiro by’Ishami byo mu Bufaransa gushyiraho ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa. Mu mwaka wa 2019, mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gitangira ikipe y’ubuhinduzi y’ururimi rw’amarenga rw’Igifaransa yimukiye kuri Beteli yo mu Bufaransa iri i Louviers. Ubu mu ifasi y’ibiro by’ishami byo mu Bufaransa, hari amatorero 11 akoresha ururimi rw’amarenga rw’Igifaransa n’amatsinda 39.

Amateraniro ya mbere, yabaye mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa mu itorero ry’i Vincennes mu Bufaransa mu mwaka wa 1972. Mu matorero menshi bicara bakikije utanga disikuru basa n’abari ku ruziga aho kugira ngo bicare imbere ye. Ibyo bituma buri wese abona neza mugenzi we

Bahereye ku Ivanjiri ya Matayo bahindura Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa. Ivanjiri ya Yohana ni yo izakurikiraho. Ayo mavanjiri yombi avuga inkuru y’ubuzima bwa Yesu arazwi cyane kandi kubera ko yanditse mu buryo bwo kubara inkuru bituma kuyahindura byoroha. Mbere y’uko igitabo cya Matayo kiboneka, ababwiriza bashoboraga kubona imirongo imwe n’imwe mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa.

Mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva, uri mu ikipe y’ubuhinduzi yaravuze ati: “Nkiri umwana nakundaga kwitegereza cyane amafoto yo mu gitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose. Igihe narebaga videwo y’igitabo cya Matayo, ayo mafoto yose yahise angaruka mu bwenge. Ni bwo bwa mbere nari nsobanukiwe neza ibivugwa muri icyo gitabo.”

Undi muhinduzi yaravuze ati: “Kubera ko ababyeyi bange batumva, nahoraga nifuza ko babona Bibiliya. Icyakora sinigeze ndota ko naba umwe mu bahindura iyo Bibiliya. Sinigeze nanabitekereza. Icyo gitabo ni impano ihebuje!”

Ikipe y’abahinduzi yo mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa barimo gufata videwo muri sitidiyo kuri Beteli i Louviers, mu Bufaransa

Dushimishwa nuko icyo gitabo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga rw’Igifaransa. Iyo n’indi gihamya igaragaza ko Yehova arimo gutumirira abantu bose kuza ‘gufata amazi y’ubuzima ku buntu.’—Ibyahishuwe 22:17.