Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Andrey Andreyev, Artem Bagratyan n’umugore we Alevtina n’umuvandimwe Andrey Ryshkov

16 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Umugabo n’umugore we n’abandi bavandimwe babiri bo muri Kursk bashobora gufungwa bazira ukwizera kwabo

Umugabo n’umugore we n’abandi bavandimwe babiri bo muri Kursk bashobora gufungwa bazira ukwizera kwabo

AMAKURU MASHYA’’ | Urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umugabo n’umugore we hamwe n’abandi bavandimwe batatu

Ku itariki ya 3 Kamena 2021, urukiko rw’akarere rwo mu mugi wa Kursk rwahamije icyaha umugabo n’umugore we hamwe n’abavandimwe batatu. Umuvandimwe Andrey Andreyev yakatiwe igifungo k’imyaka ine n’igice naho Andrey Ryshkov akatirwa itatu. Umuvandimwe Artem Bagratyan yakatiwe imyaka ibiri n’igice naho umugore we Alevtina akatirwa ibiri. Umuvandimwe Aleksandr Vospitanyuk, na we wongewe muri urwo rubanza, azamara imyaka ibiri akorwaho iperereza kandi hari n’ibyo atemerewe gukora.

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwo mu karere ka Kursk ruzaburanisha urubanza ruregwamo umuvandimwe Andrey Andreyev, Andrey Ryshkov na Artem Bagratyan n’umugore we Alevtina. a

Icyo twabavugaho

Andrey Andreyev

  • Igihe yavukiye: 1976 (muri Kursk)

  • Ibimuranga: Yashakanye na Svetlana muri 1999. Bafite abakobwa babiri. Amaze kubona ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohora byatumye akunda Bibiliya cyane. Yabatijwe mu mwaka wa 2002

Alevtina Bagratyan

  • Igihe yavukiye: 1977 (muri Kursk)

  • Ibimuranga: Kuva akiri muto akunda ubugeni. Yatangiye kwiga Bibiliya akiri muto. Yabatijwe mu mwaka wa 1997. Ashakana na Artem mu mwaka wa 2012. Yakoraga akazi ko gutunganya imisatsi ari na ko yitaga kuri nyina

Artem Bagratyan

  • Igihe yavukiye: 1972 (Abovyan, muri Arumeniya)

  • Ibimuranga: Yavuye muri Arumeniya yimukira mu Burusiya. Yahuriye na Alevtina muri Kursk. Bombi bakunda kwitegeza ibyaremwe. Yabatijwe mu mwaka wa 2000

Andrey Ryshkov

  • Igihe yavukiye: 1987 (muri Kursk)

  • Ibimuranga: Yapfushije se akiri muto. Yamaranaga igihe kinini na sekuru mama we yagiye ku kazi. Yatangiye gukunda Bibiliya, amaze kubona ibisubizo by’ibibazo yari amaze imyaka myinshi yibaza. Yabatijwe mu mwaka wa 2011. Yashakanye na Marina mu mwaka wa 2016. Mbere yakoraga akazi ko kwita ku mazu

Urubanza

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2019 abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse amazu y’Abahamya ba Yehova bo muri Kursk kandi babahata ibibazo. Ibyo byatumye umuvandimwe Andrey Andreyev n’umuryango wa Bagratyan bafatwa. Nyuma yaho ku itariki ya 21 Mutarama 2020 abayobozi bafashe n’umuvandimwe Ryshkov. Alevtina Bagratyan yarekuwe ku itariki ya 17 Ukuboza 2020 nyuma yo kumara umwaka n’ukwezi afunzwe by’agateganyo. Ubu afungishijwe ijisho. Umugabo we n’abandi bavandimwe babiri baracyafunzwe by’agateganyo.

Artem Bagratyan arwaye diyabete. Alevtina avuga uko byari bimeze igihe yari afungiwe muri kasho itandukanye n’iy’umugabo we. Yaravuze ati: “Namaze igihe ntazi uko amerewe ntashobora no kumenya uko ubuzima bwe bumeze, naramukumburaga cyane.”

Alevtina yavuze ko yari yiringiye ko Yehova azakomeza kumwitaho akita no kuri abo bavandimwe igihe bari bafunzwe. Yaravuze ati: “Buri gihe [Yehova] yampaga imbaraga kandi niringiye ko azakomeza kubikora. Ibyo simbishidikanyaho.”

Twiringiye ko Yehova azakomeza kubera umunara ukomeye abo bavandimwe bacu batatu na mushiki wacu muri ibyo bigeragezo.—Imigani 18:10.

a Hari igihe kumenya itariki urubanza ruzabera biba bidashoboka.