Soma ibirimo

Ubwo Dennis Christensen yaburanaga mu wa 2017

10 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Urukiko rwo muri Oryol rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Dennis Christensen

Urukiko rwo muri Oryol rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Dennis Christensen

Ku itariki ya 23 Mata 2018, Urukiko rw’Akarere ka Oryol mu mugi wa Zheleznodorozhniy rwasubukuye urubanza rwa Dennis Christensen. Christensen ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike, wafunzwe muri Gicurasi 2017, azira kujya mu materaniro; afunzwe by’agateganyo kuva icyo gihe.

Umushinjacyaha witwa Fomin, yareze Christensen ‘gutegura amateraniro y’umuryango uregwa ibikorwa by’ubutagondwa.’ Umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu rwego rw’amategeko mu karere ka Oryol washeshwe muri Kamena 2016 ushinjwa kuba umutwe w’intagondwa. Abavoka ba Christensen bahakanye ibyo ashinjwa kubera ko itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Oryol atari umuryango wo mu rwego rw’amategeko, ahubwo ari itsinda ry’abantu basenga mu mahoro, kandi bahurira hamwe ngo bige Bibiliya. Abo bavoka bakomeje bavuga ko abategetsi b’u Burusiya bataciye idini ry’Abahamya ba Yehova, kandi ko itegekonshinga ry’u Burusiya ryemerera buri wese kujya mu idini ashaka. * Ubwo rero, igihe Christensen yajyaga mu bikorwa by’idini, yarimo akora ibihuje n’imyizerere ye.

Ku itariki ya 24 Mata 2018, urukiko rwatangiye rwumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Christensen. Umushinjacyaha yabanje guhamagara umukozi w’urwego rushinzwe ubutasi. Uwo mukozi yavuze ko guhera muri 2017 yagenzuraga ibyaberaga mu Nzu y’Ubwami yo muri Oryol akoresheje kamera. Icyakora, nta kintu yigeze avuga ku bihakorerwa, kubera ko amashusho yafashwe yagaragazaga gusa Christensen asuhuzanya urugwiro ababaga baje mu Nzu y’Ubwami. Nanone umushinjacyaha yahamagaje umugore wo mu gace ka Oryol wigeze kuza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Icyakora, na we nta cyo yavuze ku bikorwa bya Christensen kubera ko igihe yazaga mu materaniro, umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu rwego rw’amategeko mu karere ka Oryol, wari utaraseswa.

Irina Christensen

Ku munsi ukurikiyeho, umushinjacyaha yahamagaye umukecuru w’Umuhamya wa Yehova ufite imyaka 78. Umushinjacyaha yamaze amasaha abiri n’igice amuhata ibibazo kugira ngo abone ibyo ashingiraho adushinja. Icyakora, uwo mukecuru yavuze ko Abahamya batagira abayobozi, kandi ko mu materaniro yabo, badakoresha ibitabo by’idini byaciwe mu Burusiya.

Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 14 Gicurasi 2018, kandi rushobora no kuzakomeza nyuma yaho. Christensen aramutse atsinzwe, yakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu n’icumi. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi biteze ko ashobora gufungwa kandi baramuhangayikiye we n’umugore we Irina.

^ par. 3 Igihe hafatwaga umwanzuro wo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko w’Abahamya ba Yehova muri Oryol, Urukiko rw’Ikirenga rwagize ruti: “Uburenganzira bw’Abahamya bwo guhitamo idini bashaka ntibugomba kuvogerwa, kuko batatswe uburenganzira bwo gukomeza kwifatanya muri gahunda z’idini, zidafitanye isano no gutanga ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa.”