Soma ibirimo

23 GICURASI 2018
U BURUSIYA

Amahanga yamaganye uburyo u Burusiya butoteza Abahamya ba Yehova

Amahanga yamaganye uburyo u Burusiya butoteza Abahamya ba Yehova

Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasohoye inyandiko zigaragaza ko bahangayikishijwe n’ukuntu leta y’u Burusiya itoteza Abahamya ba Yehova. Izo nyandiko zigaragaza ko u Burusiya bwabeshye, igihe bwavugaga ko guhagarika imiryango yo mu rwego rw’amategeko y’Abahamya ba Yehova, nta ngaruka bizagira ku burenganzira buri Muhamya afite bwo gusenga. Icyakora, nk’uko Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi wabivuze “ibyo leta y’u Burusiya ivuga bihabanye n’ibyo ikora.” Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zavuze ko ibyo u Burusiya buvuga “bitandukanye n’ibyo bukora.”

Abayobozi b’u Burusiya bafunze Abahamya ba Yehova 8 kandi bari gukora iperereza ku bandi Bahamya 12 bari mu migi 11. Nubwo duhangayikishijwe n’uko leta ikomeje gufatira imitungo yacu, ikiduhangayikishije cyane ni uburyo Abakristo bagenzi bacu bakomeje gutotezwa bazira ukwizera kwabo.

Ibihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye leta y’u Burusiya gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, ku bihereranye no kubahiriza uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kuyoborwa n’umutimanama we no guhitamo idini ashaka.

Aho wakura izo nyandiko:

https://www.osce.org/permanent-council/381820

https://www.osce.org/permanent-council/381823