Soma ibirimo

25 NYAKANGA 2017
UKRAINE

Abategetsi bitabiriye umunsi wo gusura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Ukraine

Abategetsi bitabiriye umunsi wo gusura ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri Ukraine

LVIV, muri Ukraine—Tariki ya 2 Gicurasi 2017, wari umunsi udasanzwe wo kumurikira rubanda ibikorerwa ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Ukraine. Icyo gikorwa cyamaze umunsi umwe, cyatumye leta n’abategetsi, amashuri makuru, abikorera n’abaturiye umugi wa Lviv baza kureba ibihakorerwa.

Mu byo beretswe harimo n’ibigenewe abana.

Kuri uwo munsi, abitabiriye uwo muhango beretswe videwo zigaragaza uko ibyo biro bikora, amateka y’Abahamya bo muri icyo gihugu, berekwa n’ibireba abana. Ivan Riher, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Ukraine, yagize ati: “Ibintu nk’ibi twaherukaga kubikora mu mwaka wa 2001. Hano muri Ukraine tuzwiho gusura abantu mu ngo zabo kugira ngo tubigishe Bibiliya, birakwiriye rwose ko dutumira abantu bose ngo baze barebe uko ibiro byacu bikora n’akamaro dufitiye abaturage bagenzi bacu.”

Abaje muri iryo murika basobanuriwe amateka y’Abahamya ba Yehova muri Ukraine.

Andriy Yurash, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amadini.

Andriy Yurash, umuyobozi w’ikigo gikurikiranira hafi iby’amadini gikorera muri Minisiteri y’Umuco, yavuze ibyo yabonye igihe yazaga muri uwo muhango, agira ati: “Ibi ni ibintu byiza kuko Abahamya ba Yehova batweretse icyo bakora kugira ngo bafashe abayoboke babo kubana neza n’abandi baturage.”

Nanone muri uyu mwaka, Abahamya ba Yehova batumiriye abantu babishaka kureba ibikorerwa ku biro byabo biri muri Kameruni, no ku kicaro cyabo gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Ukraine: Ivan Riher, +38-032-240-9323