Soma ibirimo

Icyo abaganga bavuga muri iki gihe ku birebana no guterwa amaraso

Icyo abaganga bavuga muri iki gihe ku birebana no guterwa amaraso

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, Abahamya ba Yehova bagiye banengwa bitewe n’umwanzuro bafashe wo kudaterwa amaraso. Uwo mwanzuro ushingiye ku itegeko ryo muri Bibiliya ryo “kwirinda amaraso,” wagiye utuma bagirana ibibazo n’abaganga batekerezaga ko uburyo bwiza bwo kuvura abarwayi ari ukubatera amaraso.—Ibyakozwe 15:29.

Icyakora, hari abaganga benshi b’inzobere bakomeje kugaragaza ko hari impamvu zishingiye ku buvuzi zatuma bakoresha ubundi buryo bwo kuvura umurwayi batamuteye amaraso.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, ikinyamakuru cya Kaminuza ya Stanford cyasohotsemo ingingo idasanzwe yavugaga ku by’amaraso, yarimo igice cyavugaga ko guterwa amaraso bisigaye byaragabanutse (Stanford Medicine Magazine). Sarah C. P. Williams wanditse iyo ngingo yaravuze ati “mu gihe cy’imyaka icumi ishize, ubushakashatsi bwakozwe mu bitaro byo hirya no hino ku isi, bwagiye bugaragaza ko abaganga basigaye bakoresha amaraso cyane bakayakoresha no mu gihe bitari ngombwa, haba aho babagira ndetse n’ahandi mu bitaro.”

Uwo mwanditsi yasubiyemo amagambo yavuzwe na Patricia Ford, M.D., washinze ikigo cyo kuvura no kubaga hadakoreshejwe amaraso gikorera mu bitaro by’i Pennsylvania, akaba n’umuyobozi wacyo. Yagize ati “abaganga benshi bishyizemo igitekerezo cy’uko hari ikigero amaraso y’umuntu ashobora kugeraho bikamuviramo gupfa kandi ko icyo gihe nta kindi cyamurokora kitari ukumutera amaraso . . . Ibyo birashoboka ku barwayi bamwe na bamwe, * ariko ku barwayi benshi ibyo byagaragaye ko atari ukuri.”

Uwo muganga witwa Ford uvura Abahamya ba Yehova bagera kuri 700 buri mwaka, yaravuze ati “abaganga benshi twaganiriye . . . bafite imyumvire idakwiriye y’uko abarwayi benshi badashobora gukira badatewe amaraso . . . Mu rugero runaka, nanjye numvaga ibyo ari ukuri. Ariko sinatinze kumenya ko burya hari ubundi buryo bworoshye ushobora gukoresha uvura abo barwayi.”

Muri Kanama 2012, hari ikinyamakuru cyasohoye raporo y’ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka 28 ku barwayi babazwe umutima mu bitaro bimwe (Archives of Internal Medicine). Iyo raporo igaragaza ko abarwayi b’Abahamya ba Yehova bagiye bakira vuba kurusha abandi barwayi barwaye kimwe na bo batewe amaraso. Abo barwayi b’Abahamya nta bindi bibazo byinshi bagiye bahura na byo bari kwa muganga kandi babaga bafite amahirwe menshi yo gukomeza kubaho nyuma yo kubagwa, ndetse n’imyaka yabo yo kurama yiyongeraho 20 kurusha abarwayi batewe amaraso.

Ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyo ku itariki ya 8 Mata 2013, yaravugaga iti “hashize imyaka myinshi hari abarwayi babagwa badatewe amaraso bitewe n’imyizerere yabo. Muri iki gihe ibitaro byinshi biragenda birushaho gushyigikira umwanzuro wabo . . . Abaganga bashyigikira kubaga abantu batabateye amaraso bavuga ko uretse kuba ubwo buryo bugabanya amafaranga yari gukoreshwa mu kuyagura, kuyabika, kuyitaho, kuyasuzuma no kuyatera abarwayi, nanone bigabanya akaga gaterwa n’indwara umuntu yandura bitewe no guterwa amaraso, ndetse n’ibibazo bivuka nyuma bigatuma umurwayi atinda kwa muganga.”​—The Wall Street Journal.

Ntibitangaje kuba Robert Lorenz, umuganga ushinzwe urwego rw’amaraso mu ivuriro rya Cleveland yaravuze ati “iyo uteye umuntu amaraso uba wumva umufashije . . . Ariko amaherezo iyo usuzumye usanga atari bwo buryo bwiza bwo kumufasha.”

^ par. 5 Niba wifuza kumenya uko Abahamya ba Yehova babona amaraso, reba ingingo ivuga ngo “Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova​—Kuki mudaterwa amaraso?