Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abafilipi 4:6, 7—“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”

Abafilipi 4:6, 7—“Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha”

 “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu.”—Abafilipi 4:6, 7, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ntimukagire ikibahagarika umutima, ahubwo igihe cyose mumenyeshe Imana ibyo mukeneye muyisaba, muyinginga kandi muyishimira. Bityo amahoro y’Imana asumba kure ubwenge bw’umuntu, arindire imitima yanyu n’ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.”—Abafilipi 4:6, 7, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Icyo mu Bafilipi 4:6, 7 hasobanura

 Iyo abagaragu b’Imana bahangayitse cyane, bashobora kuyisenga bakumva bahumurijwe. Ibasezeranya kubaha amahoro yo mu mutima, abafasha kwihanganira imihangayiko bafite kandi akarinda ibitekerezo byabo n’ibyiyumvo byabo. Umurongo wa 6 ugaragaza ubwoko bw’amasengesho yadufasha kubona ayo mahoro.

 Amasengesho yo kwinginga, umuntu ayavuga atakambira Imana abivanye ku mutima ngo imufashe. Umuntu ashobora kwinginga Imana ahangayitse cyangwa ari mu kaga, nk’uko Yesu yabigenje (Abaheburayo 5:7). Akenshi amasengesho nk’ayo umuntu ayavuga inshuro nyinshi.

 Amasengesho yo gusaba, umuntu ayavuga abwira Imana icyo ashaka. Abagaragu b’Imana bashobora kuvuga iryo sengesho basaba “ikintu icyo ari cyo cyose,” cyangwa bakarivuga “igihe cyose.” Icyakora ayo masengesho yagombye kuba ahuje n’ibyo Imana ishaka bivugwa muri Bibiliya.—1 Yohana 5:14.

 Amasengesho yo gushimira, tuyavuga dushimira Imana ibyo yadukoreye n’ibyo iteganya kuzadukorera. Iyo duhora dutekereza impamvu dufite zo gushimira Imana, bidufasha guhora twishimye.—1 Abatesalonike 5:16-18.

 Imana isubiza amasengesho nk’ayo, igaha abagaragu bayo amahoro. Amagambo ngo: “Amahoro y’Imana” agaragaza umutuzo umuntu agira kubera ubucuti bukomeye afitanye n’Imana (Abaroma 15:13; Abafilipi 4:9). Ayo mahoro “asumba cyane ibitekerezo byose” kubera ko aturuka ku Mana kandi ashobora kudufasha kurusha uko twabitekerezaga.

 Uyu murongo uvuga ko ayo mahoro y’Imana ashobora kurinda imitima yacu. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kurinda’ rifitanye isano n’ijambo ryakoreshwaga mu gisirikare basobanura ibyo abasirikare bakoraga kugira ngo barinde umugi. Mu buryo nk’ubwo, amahoro y’Imana na yo ashobora kurinda umuntu mu byiyumvo no mu bitekerezo. Amufasha kudaheranwa n’ibibazo bimuhangayikishije.

 Amahoro y’Imana aturinda “binyuze kuri Kristo Yesu,” kubera ko Yesu ari we utuma dushobora kugirana ubucuti n’Imana. Yesu yatanze ubuzima bwe ngo bube inshungu y’ibyaha byacu. Iyo twizera Yesu, Imana iduha imigisha (Abaheburayo 11:6). Nanone Yesu ni inzira itujyana ku Mana. Yesu yaravuze ati: “Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6; 16:23.

Imimerere umurongo wo mu Bafilipi 4:6, 7 wanditswemo

 Igitabo cy’Abafilipi ni urwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu mugi wa Filipi. a Mu gice cya 4, Pawulo yateye inkunga abari bagize iryo torero yo kwishima kandi abashimira ubuntu bagiraga ari na bwo bwatumaga yishima (Abafilipi 4:4, 10, 18). Nanone yaberetse ko isengesho rituma tugira amahoro y’Imana kandi abereka ibyo bagombye gutekerezaho n’ibyo bagombye gukora kugira ngo “Imana y’amahoro” ibafashe.—Abafilipi 4:8, 9.

a Ubu uwo mugi uri mu Bugiriki.