Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI Bibiliya

Abaroma 6:23—‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’

Abaroma 6:23—‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’

 “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 6:23, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 ‘Ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.’—Abaroma 6:23, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Baroma 6:23 usobanura

 Intumwa Pawulo yakoresheje ayo magambo asobanura ko abantu bapfa bitewe n’uko ari abanyabyaha. Icyakora, Imana yahaye abagaragu bayo bizerwa ibyiringiro by’agaciro kenshi, ni ukuvuga impano y’ubuzima bw’iteka.

 “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu.” Abantu bose bavuka badatunganye ni yo mpamvu bagira kamere ibogamira ku cyaha a (Zaburi 51:5; Umubwiriza 7:20). Kubera ko abantu bose barazwe icyaha, ni yo mpamvu basaza kandi bagapfa.—Abaroma 5:12.

 Kugira ngo Pawulo yumvikanishe iyo ngingo yagereranyije icyaha nk’umukoresha utanga ibihembo. Nk’uko umukozi aba yiteze ko ari buhemberwe akazi yakoze, ni ko n’abantu bashobora kwitega ko bazapfa kubera ko badatunganye.

 Ariko nanone Pawulo yasobanuye ko umuntu “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye” (Abaroma 6:7). Iyo umuntu apfuye aba abohowe ku byaha cyangwa akuriweho ibyaha yakoze. Iyo ni yo mpamvu tudakwiriye gutekereza ko iyo umuntu apfuye akomeza kubabara bitewe n’amakosa yakoze kera. Mu by’ukuri Bibiliya isobanura neza ko abapfuye badashobora gutekereza, kumva cyangwa kugira icyo bakora.—Umubwiriza 9:5.

 “Ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu.” Ibinyuranye n’“ibihembo” by’icyaha, Imana yo itanga impano y’ubuzima bw’iteka. Ijambo “impano” rishobora guhindurwamo “impano itagereranywa” cyangwa “impano umuntu ahererwa ubuntu.” Ryerekeza ku kintu umuntu atari akwiriye kubona. Nta muntu w’umunyabyaha ushobora guhabwa agakiza n’ubuzima bw’iteka (Zaburi 49:7, 8). Icyakora abantu bizera Yesu ni bo Imana ihera ubuntu impano y’agaciro kenshi y’ubuzima bw’iteka.—Yohana 3:16; Abaroma 5:15, 18.

Impamvu umurongo wo mu Baroma 6:23 wanditswe

 Pawulo yandikiye iyi baruwa Abakristo b’i Roma ahagana mu mwaka wa 56 N.Y. Bamwe muri abo Bakristo bari bafite imitekerereze idakwiriye ku bijyanye n’Impuhwe z’Imana. Filozofiya y’Abagiriki yatumaga batekereza ko, uko bakora ibyaha byinshi ari na ko bari kurushaho kubona imbabazi z’Imana (Abaroma 6:1). Abandi bo bashoboraga gutekereza ko batashoboraga guhanirwa amakosa bakora kubera ko batari bakigengwa n’amategeko ya Mose (Abaroma 6:15). Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma yatsindagirije ko Abakristo batashoboraga kubona imbabazi z’Imana mu gihe bemera ko icyaha kibategeka.—Abaroma 6:12-14, 16.

 Amagambo ya Pawulo yizeza abagaragu b’imana ko nubwo bavuka ari abanyabyaha bafite ibyiringiro. Iyo bumviye amahame mbwiriza muco y’Imana kandi bakirinda ibyifuzo bibi, Imana ibasezeranya ko izabaha ubuzima bw’iteka.—Abaroma 6:22.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abaroma mu ncamake..

a Muri Bibiliya, “icyaha” cyerekeza ku gikorwa cyose cyangwa imyifatire idahuje n’amahame y’Imana (1 Yohana 3:4). Reba ingingo ivuga ngo: “Icyaha ni iki?