Soma ibirimo

Videwo zishingiye kuri Bibiliya: Inyigisho z’ibanze

Amasomo akubiye muri izi videwo ngufi asubiza ibibazo by’ingenzi abantu bibaza kuri Bibiliya. Urugero: Kuki Imana yaremye isi? Bigenda bite iyo umuntu apfuye? Kuki Imana ireka imibabaro?

Ese isanzure ryararemwe?

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’irema abantu bayifata nk’aho ari impimbano. None se iki kigaragaza ko ibyo ivuga ari ukuri?

Ese Imana ibaho?

Suzuma ibihamya bigaragaza ko kwemera ko Imana iriho bihuje n’ubwenge.

Ese Imana ifite izina?

Imana ifite amazina menshi y’icyubahiro, urugero nk’Ishoborabyose, Umuremyi n’Umwami. Icyakora izina bwite ry’Imana riboneka incuro zigera ku 7.000 muri Bibiliya.

Ese abantu bashobora kuba incuti z’Imana?

Hashize imyaka myinshi abantu bifuza kumenya Umuremyi wabo. Bibiliya ishobora kudufasha tukaba incuti z’Imana. Ubwo bucuti butangira iyo tumenye izina ry’Imana.

Umwanditsi wa Bibiliya ni nde?

Ese niba abantu ari bo bayanditse, kuki Bibiliya yitwa ijambo ry’Imana? Bibiliya irimo ibitekerezo bya nde?

Ese Bibiliya ivuga ukuri?

Niba Bibiliya yaranditswe n’Imana, igomba kuba itandukanye n’ibindi bitabo byose.

Kuki Imana yaremye isi?

Iyi si yacu irimo ibyiza byinshi. Imana yayishyize ku ntera ikwiriye ugereranyije n’aho izuba riri, urwikaragiro rwayo ruri ku mfuruka ikwiriye, kandi yizengurukaho ku muvuduko ukwiriye. Kuki Imana yayiremye ityo?

Intego y’ubuzima ni iyihe?

Menya icyagufasha kugira ibyishimo n’intego mu buzima.

Bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Bibiliya idusezeranya ko hari igihe abantu benshi bazazuka bakongera kubaho nk’uko byagenze kuri Lazaro.

Ese Yesu Kristo ni Imana?

Ese Yesu ni Imana Ishoborabyose? Cyangwa ni uko yari utandukanye n’abandi gusa?

Kuki Yesu yapfuye?

Bibiliya ivuga ko urupfu rwa Yesu rudufitiye akamaro. Kuki yapfuye?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Igihe Yesu yari hano ku isi, inyigisho ze zibandaga ku Bwami bw’Imana. Abantu bamaze imyaka myinshi basenga basaba ko Ubwami buza.

Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914

Mu myaka 2 500 ishize, hari umwami ukomeye, Imana yatumye arota inzozi z’ubuhanuzi buri gusohora muri iki gihe.

Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914

Imimerere n’imyitwarire byari kuba biranga abantu, bigaragaza ko kuva mu 1914 ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’“iminsi y’imperuka” buri gusohora.

Ese Imana ni yo iteza ibiza?

Abantu babiri barokotse ibiza barasobanura uko Bibiliya yabafashije.

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Abantu benshi bibabaza impamvu isi yuzuyemo imibabaro. Bibiliya itanga igisubizo k’icyo kibazo.

Ese Imana yemera amadini yose?

Abantu benshi batekereza ko kujya mu idini iryo ari ryose nta cyo bitwaye.

Ese Imana yemera ko dukoresha amashusho mu gihe dusenga?

Ese yadufasha kuba inshuti z’Imana tudashobora kubona?

Ese Imana yumva amasengesho yose?

Ese Imana yumva amasengesho arangwa n’ubwikunde? Ese Imana yumva amasengesho y’umugabo utoteza umugore we, hanyuma agasenga Yehova amusaba kumuha umugisha?

Imana ibona ite ishyingiranwa?

Imana yifuza ko mwagira ishyingiranwa ryiza. Inama zo muri Bibiliya zafashije abantu benshi bashakanye.

Ese Imana ibona ko kureba Porunogarafiya ari icyaha?

Ese ijambo “porunogarafiya ” ryaba riboneka muri Bibiliya? Tubwirwa n’iki uko Imana ibona ibirebana no kureba porunogarafiya?