Soma ibirimo

Ese inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa yaba ari impimbano?

Ese inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa yaba ari impimbano?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wabayeho. Imana yateje Umwuzure kugira ngo irimbure abantu babi bariho muri icyo gihe kandi yategetse Nowa kubaka inkuge, kugira abantu beza n’inyamaswa bayirokokeremo (Intangiriro 6:11-20). Twemera ko Umwuzure wabayeho kubera ko wanditswe muri Bibiliya kandi tuzi ko ‘yahumetswe n’Imana.’—2 Timoteyo 3:16.

 Ese ni inkuru yabayeho koko cyangwa ni umugani?

 Bibiliya igaragaza ko Nowa yabayeho koko kandi ko n’Umwuzure wabayeho; si umugani cyangwa inkuru y’impimbano.

  •   Abanditsi ba Bibiliya bemeraga ko Nowa yabayeho. Urugero, umwanditsi wa Bibiliya witwaga Ezira n’uwitwaga Luka bari abahanga mu by’amateka, bashyize Nowa ku rutonde rw’ibisekuru by’Abisirayeli (1 Ibyo ku Ngoma 1:4; Luka 3:36). Matayo na Luka na bo banditse Amavanjiri, banditse amagambo Yesu yavuze ku Mwuzure wo mu gihe cya Nowa.—Matayo 24:37-39; Luka 17:26, 27.

     Nanone umuhanuzi Ezekiyeli n’Intumwa Pawulo bavuze ko Nowa yatanze urugero rwiza mu birebana no kugira ukwizera no gukiranuka (Ezekiyeli 14:14, 20; Abaheburayo 11:7). Ese ubwo abo banditsi ba Bibiliya baba baravuze ko tugomba kwigana Nowa, iyo aza kuba atarabayeho? Mu by’ukuri, Nowa hamwe n’abandi bagabo n’abagore bizerwa batubereye urugero rwiza twagombye kwigana, kubera ko ari abantu babayeho koko.—Abaheburayo 12:1; Yakobo 5:17.

  •   Bibiliya yatanze ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’Umwuzure. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’Umwuzure ntitangira ivuga ngo: “Kera habayeho” nk’aho ari umugani. Ahubwo Bibiliya ivuga umwaka, ukwezi n’umunsi umwuzure wabereyeho (Intangiriro 7:11; 8:4, 13, 14). Nanone ivuga uko inkuge Nowa yubatse yanganaga (Intangiriro 6:15). Ayo makuru yose Bibiliya itanga atuma tubona ko inkuru ivuga iby’Umwuzure atari impimbano.

 Kuki Umwuzure wabayeho?

 Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, mbere y’uko Umwuzure ubaho, “ububi bw’abantu bwari bwogeye” (Intangiriro 6:5). Nanone ivuga ko ‘Imana y’ukuri yabonaga ko isi yononekaye’ kubera ko abantu bari abanyarugomo kandi biyandarika.—Intangiriro 6:11; Yuda 6, 7.

 Bibiliya ivuga ko ububi bwinshi bwariho icyo gihe bwaterwaga n’abamarayika babi bari baraje ku isi kugira ngo baryamane n’abakobwa b’abantu. Abana bakomotse kuri abo bamarayika bitwaga Abanefili, kandi bagiriraga nabi abantu bariho icyo gihe (Intangiriro 6:1, 2, 4). Ibyo byatumye Imana irimbura abantu babi bose, kugira ngo abantu beza batangire ubuzima bushya, butarangwamo ibikorwa bibi.—Intangiriro 6:6, 7, 17.

 Ese abantu bari bazi ko Umwuzure uzabaho?

 Yego. Imana yabwiye Nowa ibyari bigiye kuba kandi imutegeka kubaka inkuge kugira ngo umuryango we n’inyamaswa bazayirokokeremo (Intangiriro 6:13, 14; 7:1-4). Nowa yaburiye abantu bo muri icyo gihe, ariko biba iby’ubusa (2 Petero 2:5). Bibiliya igira iti: “Ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.”—Matayo 24:37-39.

 Inkuge ya Nowa yari iteye ite?

 Inkuge yari imeze nk’igisanduku kinini. Yari ifite metero 133 z’uburebure, metero 22 z’ubugari na metero 13 z’ubuhagarike. a Inkuge yari ikozwe mu mbaho z’igiti kitwa goferu, ihomeshejwe godoro imbere n’inyuma. Yari ifite amagorofa abiri, kandi igabanyijemo ibyumba. Mu rubavu rw’iyo nkuge hari hari urugi kandi uko bigaragara yari ifite n’idirishya hafi y’igisenge. Birashoboka ko inkuge yari ifite n’igisenge cya mugongo wa tembo kugira ngo amazi y’imvura ashobore kumeneka.—Intangiriro 6:14-16.

 Nowa yamaze igihe kingana iki yubaka inkuge?

 Bibiliya ntivuga igihe Nowa yamaze yubaka inkuge, ariko birashoboka ko yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ayubaka. Tubyemezwa n’uko igihe Nowa yabyaraga umuhungu we w’imfura yari afite imyaka irenga 500 kandi Umwuzure ukaba warabaye afite imyaka 600. bIntangiriro 5:32; 7:6.

 Igihe Imana yategekaga Nowa kubaka inkuge, yari afite abahungu batatu kandi abo bahungu bari barashatse. Birashoboka ko wenda bari mu kigero k’imyaka 50 cyangwa 60 (Intangiriro 6:14, 18). Ubwo rero, birashoboka ko inkuge yamaze imyaka igera kuri 40 cyangwa 50 yubakwa.

a Iyo Bibiliya ivuga uko inkuge yanganaga ikoresha imikono. Hari igitabo cyavuze ko umukono Abaheburayo bakoreshaga wanganaga na santimetero 44.45.—The Illustrated Bible Dictionary, igice cya 3 ipaji ya 1635 (cyavuguruwe).

b Niba wifuza kumenya imyaka Nowa yaramye, wareba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese koko abantu bo mu bihe bya Bibiliya babagaho igihe kirekire cyane?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2010.