Soma ibirimo

Videwo zishushanyije

Izi videwo ngufi zisuzuma ingingo z’ingenzi, ariko mu buryo butuma kuziga bishimisha.

 

Irinde amakuru y’ibinyoma

Ntukemere ibintu byose wumvise cyangwa usomye. Menya uko watahura amakuru y’ibinyoma.

Uko wakoresha neza amafaranga

Ushobora gukoresha neza amafaranga ufite ubu kugira ngo azakugoboke ikindi gihe

Ntukemere ko bagushuka ngo unywe itabi

Hari abantu benshi bakunda kunywa itabi ariko hari n’abandi bashaka kurireka. Kubera iki? Ese kunywa itabi ni bibi?

Ese ukunda imikino yo kuri mudasobwa?

Gukina imikino yo kuri mudasobwa, birashimisha. Ariko utarebye neza, iyo mikino ishobora kukugiraho ingaruka utatekerezaga. Wakora iki kugira ngo itagutegeka?

Icyo wakora ngo udakomeza kubabara

Wakora iki niba wumva wishwe n’agahinda?

Jya witondera uko ukora siporo

Siporo ishobora kugufasha gukorana neza n’abandi no gushyikirana na bo. Ese siporo ni yo igomba kuza mu mwanya wa mbere mu buzima bwawe?

Tekereza mbere yo kunywa inzoga

Iyo abantu benshi banyoye inzoga bashobora kuvuga cyangwa gukora ibintu bakicuza nyuma yaho. Wakora iki ngo wirinde akaga ko kunywa inzoga nyinshi?

Naganira nte n’ababyeyi banjye?

Wakora iki kugira ngo uganire n’ababyeyi bawe ndetse n’igihe wumva udashaka kuvuga?

Ese ibikoresho bya elegitoroniki byarakubase?

Ushobora gukoresha ibikoresho bya elegitoroniki ariko ntukemere ko bikubata. Wabwirwa n’iki ko wabaswe n’ibyo bikoresho? None se niba ufite icyo kibazo ni iki wakora ngo ugikosore?

Nakora iki ngo mpabwe umudendezo?

Ushobora kuba wifuza ko ababyeyi bawe bagufata nk’umuntu mukuru ariko bo bakaba atari ko babibona. Wakora iki kugira ngo bakugirire icyizere?

Nakora iki ngo nirinde amazimwe?

Nutahura ko ibiganiro byanyu bitangiye kuzamo amazimwe, jya uhita ubihagarika!

Ese ni urukundo nyakuri cyangwa ni agahararo?

Menya aho urukundo nyakuri n’urukundo rw’agahararo bitandukaniye.

Kunanira amoshya y’urungano

Hari ibintu bine byagufasha kujya wifatira imyanzuro.

Jya ukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Inama zagufasha gushyikirana n’inshuti zawe kuri interineti.

Incuti nyakuri ni iyihe?

Biroroshye kubona incuti zikuryarya, ariko se wakora iki ngo ubone incuti nyakuri?

Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura

Impamvu abantu bannyuzura abandi n’uko wabigenza bikubayeho.