Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri kanseri cyagaragaje ko ubwoko bw’imirase ikomoka ku rumuri rw’amatara butuma uruhu ruhindura ibara, bwavuye ku rutonde rw’“ibintu bishobora guteza kanseri,” bukajya ku rutonde rw’“ibintu biteza kanseri.”—THE LANCET ONCOLOGY, U BWONGEREZA.

Muri Arijantina, abagore 9 ku 10 batwite, bavuga ko batwise batabishaka.—CLARÍN, ARIJANTINA.

“Abahanga mu bya siyansi ntibahwema kuvumbura ibinyabuzima bishya. Abahanga mu by’ibinyabuzima basigaye bavumbura ubwoko bw’ibinyabuzima bugera kuri 50 buri munsi. Mu mwaka wa 2006 honyine, havumbuwe ubwoko bw’ibimera n’inyamaswa bugera ku 17.000, ni ukuvuga 1% by’amoko y’ibinyabuzima agera kuri miriyoni 1 n’ibihumbi 800 yamaze kuvumburwa.”—TIME, LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA.

Ese imbunda zirinda abazifite?

Ese koko imbunda irinda umuntu uyifite mu gihe atewe? Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yigisha iby’ubuvuzi, bwagaragaje ko urebye nta cyo imumarira. Abo bashakashatsi babonye ko umubare w’abapfa bitwaje imbunda “uruta uw’abapfa batazitwaje incuro 4,5.” Muri ubwo bushakashatsi, ntibashyizemo ibikorwa by’abapolisi, abantu birasa cyangwa abarasa batabishakaga. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko nubwo hari abantu bafite intwaro bashoboye kwirwanaho, amahirwe yo kwitabara ari make cyane. Iyo raporo yavuze ko imyumvire y’uko kugira imbunda “ari uburyo bwo kwirinda mu gihe uri ahantu hateje akaga, yagombye kugibwaho impaka, kandi ikongera gusuzumwa mu buryo bwitondewe.”

Abihaye Imana b’abagabo basigaye basiga iminwa

Abihaye Imana bakiri bashya bo muri Tayilande basigaye “bakoza isoni Ababuda bakomeye ku mahame y’idini ryabo.” Hari raporo yavuye mu mugi wa Bangkok yavuze ko ibyo babikora basiga iminwa, bakambara amakanzu abafashe cyane, “bakagenda binyonga mu buryo bukabije kandi bitwaje udusakoshi tw’abagore.” Imyifatire y’abo bihaye Imana baryamana n’abo bahuje ibitsina yahangayikishije abayobozi b’iryo dini, maze bituma batanga igitekerezo cy’uko abo bihaye Imana bagomba guhabwa amahugurwa ku birebana no kugira imyitwarire myiza. Umubwirizabutumwa ukomeye cyane w’Umubuda yasobanuye ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ubwabyo bitabujijwe mu bihaye Imana, “kuko iyo biba bibujijwe, abarenga kimwe cya kabiri baba barahambirijwe.”

Gari ya moshi zigenewe abagore gusa

Hashize imyaka myinshi abagore bagenda muri za gari ya moshi zo mu Buhindi zitwara abakozi kandi ziba zipakiye cyane, bahanganye n’ikibazo cy’abagenzi b’abagabo bagenda babatuka, babakorakora, bakabanosha kandi ugasanga babitegereza cyane bakanabajujubya. Hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa Kalikuta cyavuze ko “kubera ko abantu bakomeje kubyinubira cyane, leta yafashe umwanzuro wo kujya ivana abagabo bose muri gari ya moshi zimwe na zimwe” (The Telegraph). Ibyo byatumye mu migi minini yo mu Buhindi, urugero nka New Delhi, Mumbai, Chennai, na Kalikuta haba umubare runaka wa za gari ya moshi zigenewe “abagore gusa.” Abagenzi b’abagore bavuga ko ibyo byabanejeje cyane.