Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wiga ubikunze

Jya wiga ubikunze

Kugira ngo ukunde ikintu icyo ari cyo cyose, ugomba kubanza kumenya akamaro kacyo.

ISHURI rigufitiye akahe kamaro? Rigufasha kugira ubwenge, kandi Bibiliya ivuga ko “ubwenge ari uburinzi” (Umubwiriza 7:12). Mu buhe buryo? Reka dufate urugero. Tuvuge ko urimo ugenda mu gace gateje akaga. Ese wakwifuza kugenda wenyine, cyangwa wakwifuza kugendana n’incuti zawe, kugira ngo zigutabare mu gihe byaba bibaye ngombwa? Dore ubumenyi uzavana mu ishuri, bwagereranywa n’izo ncuti:

  • Rituma ugira ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Ishuri rishobora gutuma ugira icyo Bibiliya yita ‘ubwenge n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu’ (Imigani 3:21). Ubwo bwenge buzagufasha kwikemurira ibibazo, aho guhora witabaza abandi.

  • Rigutoza kubana neza n’abandi. Bibiliya igira Abakristo inama yo kwitoza imico myiza, urugero nko kwihangana no kumenya kwifata (Abagalatiya 5:22, 23). Guhura n’abantu batandukanye ku ishuri bigufasha kwitoza iyo mico hamwe n’indi, urugero nko koroherana, kubahana no kwishyira mu mwanya w’abandi. Iyo mico yose izakugirira akamaro igihe uzaba umaze kuba mukuru.

  • Rigutoza ubuzima. Ishuri rishobora kugufasha gukunda umurimo no kugira umwete, ibyo bikazagufasha kubona akazi no kukarambaho. Nanone, uko ugenda umenya abantu, ni ko urushaho kumenya uwo uri we n’amahame ugenderaho (Imigani 14:15). Ibyo bizagufasha kuvuganira ibyo wizera mu buryo bwiyubashye.—1 Petero 3:15.

Umwanzuro: Kubera ko ukeneye kwiga, gukomeza gutekereza ku mpamvu zigutera kwanga ishuri nta cyo byakumarira. Aho kugira ngo ubitekerezeho, tekereza ku byiza by’ishuri twavuze haruguru. Ushobora no gutekereza ku zindi nyungu ishuri ryakugezaho.

Icyo wakora. Tekereza ku nyungu ziruta izindi wabona uramutse wize ugatsinda.