Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya Ibivugaho

Ese Imana iteza ibiza igamije guhana abantu?

Ese Imana iteza ibiza igamije guhana abantu?

HARI abemera ko Imana ihana abantu ikoresheje ibiza cyangwa impanuka kamere. Abandi bo si uko babibona. Icyakora hari n’abandi batazi iyo biva n’iyo bijya. Hari umwarimu wigisha iyobokamana muri kaminuza, wavuze ati “amadini menshi yiyemerera ko nta wakwemeza ko hari uruhare Imana igira mu biza.”

Icyakora Bibiliya yo iduha ibisubizo bitunyuze. Ituma tumenya niba Imana iteza ibiza igamije guhana abantu. Nanone itubwira igitera imibabaro igera ku bantu benshi muri iki gihe.

Icyo Ibyanditswe bibivugaho

Hari ibintu bibiri by’ingenzi Bibiliya iduhishurira ku byerekeye Yehova Imana. Icya mbere, ivuga ko ari we Muremyi kandi ko afite ububasha ku mbaraga kamere zo ku isi (Ibyahishuwe 4:11). Icya kabiri, ibyo akora byose biba bihuje n’imico ye n’amahame ye. Muri Malaki 3:6, Imana yaravuze iti “ndi Yehova; sinigeze mpinduka.” Mu gihe uzirikana ibyo, suzuma ibi bintu bibiri byigeze kubaho, ni ukuvuga umwuzure n’amapfa. Uri buze kubona ko iyo Imana yakoreshaga imbaraga kamere mu gusohoza imanza zayo, buri gihe yabanzaga (1) kuburira abantu, (2) ikababwira impamvu (3) kandi ikarinda abayumvira.

Umwuzure wo mu gihe cya Nowa

Yaburiye abantu.

Igihe umwuzure wari ushigaje imyaka myinshi ngo ube, Yehova yabwiye Nowa ati “ngiye guteza isi umwuzure w’amazi, uzatsembeho ibifite umubiri byose bifite imbaraga y’ubuzima” (Intangiriro 6:17). Nowa wari “umubwiriza wo gukiranuka” yaburiye abantu, ariko “ntibabyitaho.”—2 Petero 2:5; Matayo 24:39.

Yababwiye impamvu.

Yehova yaravuze ati “iherezo ry’abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kubera ko bujuje urugomo mu isi.”—Intangiriro 6:13.

Yarinze abamwumviraga.

Yehova yahaye Nowa amabwiriza yose yari kuzakurikiza yubaka inkuge abantu bari kuzarokokeramo umwuzure. “Nowa n’abari kumwe na we mu nkuge ni bo bonyine barokotse.”—Intangiriro 7:23.

Amapfa muri Isirayeli

Yaburiye abantu.

Mbere y’uko Yehova Imana ateza amapfa akaze muri Isirayeli, yasabye umuhanuzi Eliya gutangaza ko ‘muri iyo myaka nta kime kizatonda kandi [ko] nta mvura izagwa kugeza igihe [Imana] izabitegekera.’—1 Abami 17:1.

Yababwiye impamvu.

Icyateye Yehova guteza ayo mapfa, ni uko Abisirayeli basengaga ikigirwamana cyitwa Bayali. Eliya yabisobanuye agira ati ‘mwaretse amategeko ya Yehova mukurikira Bayali.’—1 Abami 18:18.

Yarinze abamwumviraga.

Muri icyo gihe cy’amapfa, Yehova yakomeje guha ibyokurya abagaragu be bamwumviraga.—1 Abami 17:6, 14; 18:4; 19:18.

Icyo ibyo bigaragaza

Nta kintu na kimwe kigaragaza ko Imana ikoresha ibiza cyangwa impanuka kamere mu guhana abantu muri iki gihe. Kubera ko Yehova ari Imana y’ubutabera, ntashobora ‘kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha’ (Intangiriro 18:23, 25). Akomeza kwita ku bamwumvira. Muri iki gihe ibiza cyangwa impanuka kamere bigera ku bantu b’ingeri zose, baba abagabo, abagore cyangwa abana.

Imana si yo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu

Uko bigaragara, ibiza bivugwa muri iki gihe si kimwe n’ibivugwa mu Byanditswe. Uretse n’ibyo kandi, ibyo biza nta ho bihuriye n’imico y’Imana. Muri Yakobo 1:13, havuga ko Imana itagerageresha abantu ibibi, naho muri 1 Yohana 4:8 hakavuga kamere y’Imana muri make hagira hati ‘Imana ni urukundo.’ Rwose Imana si yo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu b’inzirakarengane, bitewe n’inkubi z’imiyaga zitunguranye, imitingito n’andi makuba. None se iyo mibabaro izashira?

Imibabaro izashira

Yehova Imana ntiyigeze ateganya ko abantu bibasirwa n’ibiza. Yifuza ko babaho iteka ku isi kandi bafite umutekano. Nk’uko yabigenje mu gihe cya Nowa, azagira icyo akora ku bibera ku isi, akureho ibibi. Ubu Yehova arimo araburira abatuye isi yose, kugira ngo bagire icyo bakora maze bazarokoke, nk’uko yabigenzaga kera.—Zaburi 37:9, 11, 29; Matayo 24:14.