Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Uko wabana amahoro n’abandi

Uko wabana amahoro n’abandi

Frank na Jerry bari baturanye kandi babanye neza. Reka rero Jerry azatumire incuti ze maze baganire bageze mu gicuku! * Igihe Frank yabwiraga Jerry ko bamusakurizaga, Jerry yababajwe n’uburyo abimubwiyemo maze batangira gutongana. Kuva ubwo ntibongeye kuvugana.

FRANK na Jerry bahuye n’ikibazo abantu bakunze guhura na cyo. Iyo abantu babiri bagiranye ikibazo bakunze kurakaranya, ndetse buri wese akaba yagereka amakosa kuri mugenzi we. Icyo kibazo gishobora kubatanya baramutse batagikemuye.

Ibyababayeho nawe bishobora kuba byarakubayeho kandi bikakubabaza. Kandi koko, hafi ya twese tuba twifuza kubana neza n’incuti cyangwa abaturanyi bacu, kandi tukabana amahoro. None se twabigeraho dute, nubwo nta zibana zidakomanya amahembe? Ese dushobora kwivanamo urwikekwe tuba dufite, tukababarira abantu mu gihe badukoshereje? Ese byashoboka ko dukemura ibibazo dufitanye mu bugwaneza?

Reka tugaruke ku kibazo cyavutse hagati ya Frank na Jerry. Urebye, ubucuti bwabo bwatangiye kuzamo agatotsi, igihe bombi batangiraga gukora ibintu bidahwitse: (1) Jerry ntiyazirikanye mugenzi we, (2) Jerry yababajwe n’uburyo Frank yamubwiyemo ikibazo yari afite, (3) bombi bananiwe kwifata bararakara, kandi (4) banga kuva ku izima.

Icyakora nyuma yaho abo bagabo bombi baje kwiveba, birengagiza ibyabaye maze bariyunga. Ni iki cyabafashije kubigeraho? Bashyize mu bikorwa amwe mu mahame y’ingirakamaro yafashije abantu benshi gukemura ibibazo bikomeye bari bafitanye, kandi na nyuma yaho ubucuti bwabo bukarushaho gukomera.

Ayo mahame aboneka mu gitabo cyakwirakwijwe kuruta ibindi ku isi ari cyo Bibiliya. Bibiliya idutera inkunga yo kwitoza imico ituma twimakaza amahoro, urugero nk’ubushishozi, ubwenge, ineza, urukundo no kwihangana. Nanone iyo mico idufasha komora ibikomere tuba dufite ku mutima.Imigani 14:29; 1 Abakorinto 13:4, 5.

Urugero rwa Frank na Jerry ni rumwe mu ngero zigaragaza ko Bibiliya ifite imbaraga  zo guhindura imibereho y’abantu ikarushaho kuba myiza. Hari izindi ngero nyinshi z’abantu Bibiliya yafashije, muri bo hakaba harimo abo yafashije gucika ku ngeso zari zarababayeho akarande. Urugero, Robert wo muri Ositaraliya yashoboye kureka umujinya mwinshi yagiraga. Nelson wo muri Timoru y’Iburasirazuba na we yashoboye kurandura urwango rwari rwarashinze imizi mu mutima we, bituma agirana ubucuti bukomeye n’uwahoze ari umwanzi we. Bibiliya yafashije ite Robert na Nelson? Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye na bo ikiganiro kugira ngo imenye uko babigenje.

IKIGANIRO CYA 1

ROBERT, watubwira muri make uwo uri we?

Nakuriye mu muryango wahoragamo umwaga. Urugero, data yari umunyamahane kandi yakundaga kunkubita. Hari n’igihe yankubitaga nkava amaraso kandi ngata ubwenge. Ibyo byatumye ndushaho kuba umurakare n’umunyarugomo. Igihe nari ingimbi namaze imyaka ibiri mu kigo ngororamuco. Nyuma yaho naje gukora icyaha gikomeye cyatumye mfungirwa muri gereza yari irinzwe cyane. Amaherezo narafunguwe, nimukira muri Ositaraliya nizeye ko ngiye gutangira ubuzima bushya.

Robert yakuze agira urugomo kandi akunda kurakara, ndetse yamaze igihe afungiye muri gereza

Ese kwimuka byatumye uhinduka?

Ahanini kwimuka si byo byampinduye, ahubwo kwiga Bibiliya mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova ni byo byampinduye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nakomeje guhatana kuko kwifata ngo ntarakara byajyaga bingora. Ibyo byarambabazaga cyane kandi bigatuma numva nta cyo maze. Umunsi umwe natekereje ku magambo ari mu Migani 19:11, agira ati “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.” Kubera ko nifuzaga kugira ubwo bushishozi, natangiye kwitoza kujya ndeba kure, ngashakisha impamvu yatumye umuntu anyitwaraho mu buryo runaka, ambwira amagambo aya n’aya cyangwa ankorera ikintu iki n’iki. Buhoro buhoro, natangiye kujya nishyira mu mwanya w’abandi, nitoza kwihangana no kubabarira.

Ese waduha urugero?

Nigeze kurakaza umuntu twari dufitanye ubucuti ariko ntabigambiriye, maze antukira imbere y’abantu. Ntababeshye numvise ankojeje isoni! Icyakora, nibutse inama yo muri Bibiliya yo ‘kutitura umuntu wese inabi yatugiriye,’ maze mpita musaba imbabazi (Abaroma 12:17). Amaze gucururuka, naramwegereye tuganira twiherereye, maze nza kumenya ko burya yari ahanganye n’ibibazo by’umuryango. Twarikiranuye maze nyuma yaho ampa impano y’ikoti ryiza cyane. Na n’ubu iyo ntekereje uko byari kugenda iyo nza kwitwara nk’uko nitwaraga mbere iyo umuntu yabaga ansuzuguye, numva ubwoba bunyishe.

Ukemura ute ibibazo bivuka mu muryango?

Jye n’umugore wanjye dufite umwana w’umusore w’imyaka 20, kandi kimwe n’indi miryango, hari ibyo tutumvikanaho. Ariko Bibiliya yanyigishije ibintu byinshi, hakubiyemo n’akamaro ko gusaba imbabazi. Iyo umuntu asabye imbabazi abivanye ku mutima, birinda amakimbirane kandi bikaba byatuma akemuka.

 IKIGANIRO CYA 2

NELSON, iyo umuntu akurebye abona ufite akanyamuneza kandi urangwa n’urugwiro. Ariko hari igihe wangaga abantu mu buryo bukabije. Si byo se?

Ibyo ni ukuri. Maze kuba umusore nagiye mu ishyaka ryarwanyaga leta. Nanone nangaga urunuka ishyaka ryaharaniraga gutegeka akarere k’iwacu. Kugira ngo mbe umurwanyi kabuhariwe, nize imikino yo kurwana maze nkajya nkubita umuntu wese unyendereje.

Nelson akiri umusore yinjiye mu ishyaka ryarwanyaga leta

Ni iki cyatumye uhinduka?

Natangiye kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa inyigisho zayo, ebyiri muri zo zikaba zarankoze ku mutima mu buryo bwihariye. Iya mbere igira iti “ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Iya kabiri igira iti “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Nabonye ko Abahamya ba Yehova, ari na bo banyigishije Bibiliya, bagaragazaga urwo rukundo batitaye ku bwoko cyangwa ibara ry’uruhu. Nanjye nifuzaga kubigana. Ikigaragaza ko naje kubigeraho ni uko abantu twari tuziranye batangajwe n’iryo hinduka, bigatuma badakomeza kuntinya.

Ese waba warigeze gucikwa ukongera kurakara?

Byigeze kubaho, ariko ntihari mu ruhame. Gusa iyo nabaga ndi mu rugo, hari ubwo kwifata ngo ntarakara byangoraga. Umunsi umwe nararakaye nkubita umugore wanjye, ku buryo nkibyicuza na n’ubu. Icyakora yarambabariye, kandi ibyo byatumye nkomera ku cyemezo nari narafashe cyo kujya nifata mu gihe ndakaye.

Wavuze ko abantu batakigutinya. Waduha urugero rubigaragaza?

Yego rwose. Umunsi umwe nahuye na Augusto, umuyoboke ukomeye wa rya shyaka navuze mbere ritavugaga rumwe na leta. Tugihura yabanje kunyishisha. Ariko namusuhuzanyije akanyamuneza, musaba ko twirengagiza ibyo twapfaga, maze akaza kunsura iwanjye. Yarabyemeye maze atangazwa cyane no kubona ukuntu nari narahindutse, ku buryo byatumye na we atangira kwiga Bibiliya. Ubu jye na Augusto dufitanye ubucuti bukomeye kandi turi abavandimwe bahuje ukwizera.

 “Mubane amahoro n’abantu bose”

Impamvu zituma abantu bagirana amakimbirane ni nyinshi kandi ziratandukanye. Uretse n’ibyo, hari igihe ugerageza kwiyunga n’undi muntu ariko akabyanga. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama ishyize mu gaciro, igira iti “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”Abaroma 12:18.

Abantu bavuzwe muri iyi ngingo ni gihamya idashidikanywaho y’uko ubwenge buboneka muri Bibiliya ari ingirakamaro, ibyo bikaba byumvikanisha ko bufite imbaraga zo kurandura ingeso ‘zashinze imizi’ mu gihe twemeye ko butuyobora (2 Abakorinto 10:4). Mu Migani 3:17, 18 havuga ibirebana n’ubwo bwenge hagira hati “inzira zabwo ni inzira z’umunezero, kandi imihanda yabwo yose ni amahoro. Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima, kandi ababugundira bazitwa abahiriwe.”

Nelson na Augusto bahoze ari abanzi, none ubu babaye incuti

Ese wifuza kurushaho kugira ibyishimo no kubana amahoro n’abandi? Ese wifuza kugirana n’abantu ubucuti butazahungabanywa n’ibigeragezo ibyo ari byo byose? Niba ubyifuza, Bibiliya izagufasha kubigeraho niwemera kuyoborwa na yo.

^ par. 3 Amazina yarahinduwe.