NIMUKANGUKE! Ukwakira 2015 | Ibibazo bitatu abantu bifuza kubaza Imana

Abantu benshi bashidikanya ku bisubizo amadini atanga ku bibazo bikomeye bibaza. Bibiliya yo itanga ibisubizo byizewe by’ibyo bibazo.

INGINGO Y'IBANZE

Ibibazo bitatu abantu bifuza kubaza Imana

Kuki turi ku isi? Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Kuki amadini yuzuyemo uburyarya?

ESE BYARAREMWE?

Umuserebanya ufite uruhu rukurura amazi

Bigenda bite ngo amazi azamuke avuye ku maguru y’uwo muserebanya, agere mu kanwa?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ubwihindurize

Ese inkuru yo muri Bibiliya y’irema, ivuguruza inyigisho ivuga ko isanzure ryabayeho bitewe n’ikintu cyaturitse kikiremamo ibintu bitandukanye?

ISI N'ABAYITUYE

Twasuye Uzubekisitani

Menya byinshi kuri Uzubekisitani n’ukuntu imyandikire y’Abazubeki yagiye ihindagurika.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Mu gihe bibaye ngombwa ko usubira iwanyu

Ese wigeze kuva iwanyu ugerageza kwitunga, maze birakunanira? Dore inama zagufasha mu gihe usubiyeyo.

Wakora iki mu gihe urwaje umuntu?

Iyo umuntu arwaye bakamubwira ngo azagaruke tariki iyi n’iyi cyangwa agatinda mu bitaro, bimutesha umutwe. Wafasha ute umuvandimwe cyangwa incuti yawe guhangana n’indwara?

HIRYA NO HINO KU ISI

Ibivugwa ku muryango

Ni ibihe bibazo imiryango ihanganye na byo? Umuti wabyo uzava he?

Ibindi wasomera kuri interineti

Ese byararemwe cyangwa byabayeho biturutse ku bwihindurize?—Igice cya 1: Kuki dukwiriye kwemera ko Imana ibaho?

Ese urifuza kurushaho kwigirira icyizere mu gihe usobanurira abandi impamvu wemera ko Imana ibaho? Dore inama zagufasha mu gihe hagize ukunenga bitewe n’uko wemera Imana.

‘Yehova yaremye ibintu byose’

Waba uzi ikintu cya mbere Imana yaremye? Fatanya na Kalebu kumenya uko ibintu byagiye bikurikirana mu kuremwa.