Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ikimera gifite imbuto z’ubururu bushashagirana

Ikimera gifite imbuto z’ubururu bushashagirana

ICYO kimera cyo muri Afurika, kigira imbuto zifite ibara ry’ubururu bushashagirana, ritaboneka mu bindi bimera. Igitangaje ni uko intimatima y’urwo rubuto, ari na yo itanga ibara, atari ubururu. Ni iki gituma urwo rubuto rushashagirana?

Suzuma ibi bikurikira: Ingirabuzimafatizo zo mu gishishwa cy’urwo rubuto zifite utudodo dutondetse neza nk’imyambi y’ikibiriti, dusa n’utugerekeranye ku buryo ubona tumeze nka rasoro. Utwo tudodo ubwatwo si ubururu. Iryo bara ry’ubururu riboneka iyo twegeranye ari twinshi cyane. Mu by’ukuri, imiterere y’urwo rubuto ni yo ituma rugira ibara ry’ubururu; si intimatima yarwo. Ingirabuzimafatizo zarwo hafi ya zose zijya gusa n’ubururu. Ariko iyo urebeye mu mpande zitandukanye, ubona zimwe ari icyatsi, izindi zikaba isine cyangwa umuhondo bitewe n’uko zitondetse. Nanone iyo witegereje ayo mabara witonze, usanga adakeye kandi atagaragara neza.

Kubera ko imbuto z’icyo kimera zitagira intimatima, zigumana ibara ryazo n’iyo zaba zimaze kuva ku giti. Hari imbuto zimaze imyaka irenga ijana zisaruwe, ariko ziracyashashagirana nk’izigisarurwa. Abashakashati bavuze ko nubwo igice cy’inyuma cy’urwo rubuto kitaribwa hakaba haribwa utubuto tw’imbere, iryo bara ryarwo rikurura inyoni.

Abahanga muri siyansi bavuga ko icyo kimera kitagira intimatima itanga ibara, kizafasha abashakashatsi gukora impapuro umuntu adashobora kwigana.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kimera kigira urubuto rufite ibara ry’ubururu bushashagirana, cyabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa cyararemwe?