Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izindi ngingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi

Izindi ngingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi

Ababwiriza benshi bakoresha porogaramu ya JW Library® bategura amateraniro, kandi bishimira ukuntu ihita ibereka igice cyo kwigwa cyo mu Munara w’Umurinzi. Icyakora, inshuro nyinshi mu Munara w’Umurinzi wo kwigwa, haba harimo n’izindi ngingo zishishikaje. None se wazibona ute kuri porogaramu ya JW Library, kugira ngo na zo uzisome?

  • Ku mpera ya buri gice cyo kwigwa, haba handitse ngo: “Ibindi wasoma.” Munsi yaho, uba ushobora gukanda ahanditse ngo: “Izindi ngingo.” Numara kuhakanda, uzahita ubona ibice byo kwigwa n’uko bikurikirana kandi ubone n’izindi ngingo. Hanyuma uzakande ku ngingo yindi wifuza gusoma, itari igice cyo kwigwa.

  • Ahabanza kuri porogaramu ya JW Library, ujye ureba ahanditse ngo: “Agashya,” maze uvaneho igazeti nshya y’Umunara w’Umurinzi. Hanyuma ujye ureba ibiri muri iyo gazeti umaze kuvanaho, maze usome ingingo zose zirimo.