Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?

Abigishwa ba Yesu bifuzaga kumenya igihe Ubwami bw’Imana buzatangirira gutegeka. Yesu yababwiye ko batari kumenya umunsi n’isaha bwari gutangirira gutegeka isi (Ibyakozwe 1:6, 7). Icyakora mbere yaho yari yarabwiye abigishwa be ko hari ibintu byari kubera icyarimwe, bigatuma ‘bamenya ko ubwami bw’Imana bwegereje,’ kandi ko bugiye gutangira gutegeka isi.—Luka 21:31.

YESU YAVUZE KO ARI IBIHE BINTU BYARI KUBAHO?

Yesu yaravuze ati: “Igihugu kizahagurukira ikindi, n’ubwami buhagurukire ubundi; hazabaho imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hazabaho ibyorezo by’indwara n’inzara” (Luka 21:10, 11). Ibyo bintu byose byari kugaragaza ko ‘ubwami bw’Imana bwegereje.’ Ese ibyo bintu byigeze bibera icyarimwe ku isi yose? Reka tubisuzume.

1. INTAMBARA

Mu mwaka wa 1914, habayeho intambara itarigeze ibaho mu mateka! Abahanga mu by’amateka bavuga ko muri uwo mwaka habaye ihinduka rikomeye mu mateka y’abantu, kuko ari bwo intambara ya mbere y’isi yose yatangiye. Icyo gihe ni bwo batangiye gukoresha ibimodoka by’intambara, indege z’intambara, imbunda zirasa urufaya, ibyuka bihumanya, n’izindi ntwaro zikomeye. Iyo ntambara yakurikiwe n’intambara ya kabiri y’isi yose yakoreshejwemo ibitwaro bya kirimbuzi. Kuva mu mwaka wa 1914, hagiye habaho izindi ntambara nyinshi zahitanye abantu batagira ingano.

2. IMITINGITO

Hari igitabo cyavuze ko buri mwaka haba imitingito igera ku 100 ishobora kwangiza ibintu. Nanone hari ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika bwagaragaje ko “bahereye ku mibare bakusanyije uhereye mu mwaka wa 1900, buri mwaka haba hitezwe imitingito ikomeye igera kuri 16.” Hari abashobora gutekereza ko imitingito itabaye myinshi, ahubwo ko uburyo bwo kuyipima ari bwo bwateye imbere. Ariko ikigaragara ni uko imitingito ikomeye iba hirya no hino ku isi ihitana abantu benshi kandi ikangiza ibintu byinshi kuruta mbere hose.

3. INZARA

Muri rusange usanga inzara ziterwa n’intambara, ruswa, ihungabana mu by’ubukungu, kutita ku buhinzi no kudateganya uko abantu bahangana n’ibiza. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa yo mu mwaka wa 2018 yagize iti: “Ku isi hose abantu bagera kuri miriyoni 821 ntibafite ibyokurya bihagije kandi abagera kuri miriyoni 124 muri bo bazahajwe n’inzara.” Buri mwaka abana bagera kuri miriyoni 3.100.000 bapfa bazize imirire mibi. Mu mwaka 2011, mu bana bose bapfuye, 45 ku ijana bazize inzara

4. INDWARA Z’IBYOREZO

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryavuze ko “muri iki kinyejana cya 21, hamaze kugaragara indwara z’ibyorezo zikomeye. Indwara z’ibyorezo zahozeho kera, urugero nka Kolera, ubushita n’indwara ifata umuntu amaso akaba umuhondo (fièvre jaune), zongeye kwaduka, kandi hari n’indwara nshya zadutse, urugero nka virusi zitera ibicurane, Ebola, Zika n’izindi, urugero nka covid 19.” Nubwo abahanga mu bya siyansi n’abaganga bamenye byinshi ku bijyanye n’indwara, hari izo baburiye imiti.

5. UMURIMO WO KUBWIRIZA UKORWA KU ISI HOSE

Hari ikindi kimenyetso Yesu yavuze. Yaravuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye, hari abantu basaga miriyoni 8 bo mu mahanga yose, babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bihugu 240, mu ndimi zisaga 1000. Uwo murimo ntiwigeze ukorwa mu rugero rwagutse gutyo mu mateka y’abantu.

KUMENYA IBI BINTU BIKUMARIYE IKI?

Ibimenyetso byose Yesu yavuze birasohora muri iki gihe. None se kuki twagombye kwita kuri ibyo bimenyetso? Ni ukubera ko Yesu yavuze ati: “Nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.”—Luka 21:31.

Vuba aha Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa ku isi

Iyo dusuzumye ibimenyetso Yesu yatanze hamwe n’amateka ya Bibiliya, tumenya ko Imana yashyizeho Ubwami bwayo mu ijuru mu mwaka wa 1914. a Icyo gihe yimitse Umwana wayo Yesu Kristo aba Umwami (Zaburi 2:2, 4, 6-9). Vuba aha Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka iyi si kandi buzavanaho ubundi butegetsi bwose, maze buhindure iyi si paradizo aho abantu bazatura iteka ryose.

Amagambo ari mu isengesho ntangarugero Yesu yatwigishije ari hafi gusohora. Ayo magambo agira ati: “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). None se ni iki Ubwami bw’Imana bwakoze uhereye mu mwaka wa 1914, kandi se ni iki twakwitega ko buzakora igihe buzaba butegeka isi?

a Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’umwaka wa 1914, reba isomo rya 32 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.