Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyubako igaragaza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya ari ukuri

Inyubako igaragaza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya ari ukuri

I ROMA MU BUTARIYANI HARI INYUBAKO ISURWA N’ABANTU BO HIRYA NO HINO KU ISI. IYO NYUBAKO NI URWIBUTSO RW’UMWAMI W’ABAMI WITWAGA TITUS.

Iyo nyubako ya Titus iriho ibishushanyo bibiri binini bigaragaza ikintu gikomeye cyabaye mu mateka. Icyo abantu benshi batazi ni uko ifitanye isano na Bibiliya. Iyo nyubako igaragaza neza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora.

UMUGI WACIRIWE URUBANZA

Mu kinyejana cya mbere, ubwami bw’Abaroma bwaragutse buva mu Bwongereza no mu Bufaransa bugera muri Egiputa. Ako gace karimo amahoro n’umutekano. Icyakora, intara ya Yudaya yo yahoraga iteza ibibazo ubwo bwami bw’Abaroma.

Hari inkoranyamagambo yavuze iti: “Intara ya Yudaya ni yo yatezaga ibibazo kuruta izindi zose zari zigize ubwami bw’Abaroma. Abayahudi bangaga abategetsi b’abanyamahanga batitaga ku migenzo yabo, Abaroma na bo bakavuga ko Abayahudi ari intagondwa.” Abayahudi benshi bumvaga ko hari umutegetsi wari kubagobotora ku ngoyi y’Abaroma agasubiza Isirayeli icyubahiro cyayo. Icyakora mu mwaka wa 33 Yesu Kristo yavuze ko Yerusalemu yari yugarijwe n’akaga.

Yesu yaravuze ati: “Iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro rw’ibisongo maze bakugote, bakugarize baguturutse impande zose. Bazaguhonda hasi wowe n’abana bawe kandi ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi.”Luka 19:43, 44.

Ayo magambo yabereye urujijo abigishwa be. Hashize iminsi ibiri, abigishwa be bitegereje urusengero rwa Yerusalemu, maze umwe muri bo aravuga ati: “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire!” Kandi koko, amwe mu mabuye yari yubatse urwo rusengero yari afite metero 11 z’uburebure, metero 5 z’ubugari na metero 3 z’ubuhagarike. Ariko ibyo ntibyabujije Yesu kubasubiza ati: “Dore ibi bintu byose mureba, igihe kizaza ubwo hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi, ritajugunywe hasi.”Mariko 13:1; Luka 21:6.

Nyuma yaho Yesu yaravuze ati: “Nimubona Yerusalemu igoswe n’ingabo zikambitse, muzamenye ko iri hafi guhindurwa amatongo. Icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi, abazaba bari muri Yerusalemu bazayivemo, kandi abazaba bari mu giturage ntibazayinjiremo” (Luka 21:20, 21). None se ayo magambo Yesu yavuze yarasohoye?

UMUGI URIMBURWA

Yudaya yakomeje kwanga kuyoborwa n’Abaroma hashira indi myaka 33. Icyakora, mu wa 66 igihe umutegetsi w’Umuroma witwaga Gessius Florus wategeka Yudaya yatwaraga amafaranga yo mu bubiko bw’amaturo bwo mu rusengero rwera, Abayahudi bararakaye cyane bananirwa kwihangana. Bidatinze, abarwanyi b’Abayahudi biroshye muri Yerusalemu bica ingabo z’Abaroma zari muri ako gace, maze batangaza ko babonye ubwigenge, batakiyoborwa n’Abaroma.

Hashize amezi atatu, abasirikare b’Abaroma basaga 30.000 bari bayobowe na Cestius Gallus, baje i Yerusalemu kurwanya abo Bayahudi bari bigometse. Abaroma bahise binjira mu mugi bangiza urukuta rw’urusengero. Hanyuma, barikubuye baragenda nta mpamvu igaragara ibiteye. Abo Bayahudi bari barigometse barishimye maze bakurikira abo Baroma. Abakristo baboneyeho kumvira umuburo wa Yesu, bava muri Yerusalemu bahungira mu misozi yo hakurya y’uruzi rwa Yorudani.—Matayo 24:15, 16.

Mu mwaka wakurikiyeho, Abaroma bongeye kugaba ibitero i Yudaya bayobowe n’umujenerali witwaga Vespasien n’umuhungu we Titus. Icyakora, Umwami w’Abami Nero amaze gupfa mu wa 68, Vespasien yasubiye i Roma ajya kwima ingoma, urugamba rwo kubohoza Yudaya arusigira umuhungu we Titus n’ingabo 60.000.

Muri Kamena mu mwaka wa 70, Titus yategetse abasirikare be gutema ibiti by’i Yudaya abikoresha yubaka uruzitiro rw’ibisongo rwa kirometero 7 rwo kugota Yerusalemu. Byageze muri Nzeri Abaroma barasahuye uwo mugi, bawutwikana n’urusengero rwawo, kandi basiga nta buye rigeretse ku rindi nk’uko Yesu yari yarabihanuye (Luka 19:43, 44). Hari abavuga ko “muri Yerusalemu no mu bindi bice by’igihugu, haguye abantu bari hagati ya 250.000 na 500.000.”

BISHIMIRA INSINZI

Mu wa 71, Titus yasubiye i Roma abaturage baho bamwakirana ibyishimo byinshi cyane. Abari batuye muri uwo mugi bose baje mu mutambagiro ukomeye wo kwishimira iyo nsinzi.

Abaturage batangajwe n’ubutunzi bwinshi bwerekanywe mu mihanda y’i Roma. Bitegerezaga banezerewe amato yafashweho iminyago, bitegereza imyiyereko yagaragazaga ibyabereye ku rugamba, n’ibintu bari barasahuye mu rusengero rw’i Yerusalemu.

Mu mwaka wa 79 Titus yazunguye se Vespasien ku ngoma. Ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa, Titus yapfuye mu buryo butunguranye. Umuvandimwe we Domitien yimye ingoma, ahita yubaka inyubako y’urwibutso, ayitirira Titus.

INYUBAKO YA TITUS MURI IKI GIHE

Inyubako y’urwibutso yitiriwe Titus iri i Roma

Muri iki gihe, buri mwaka abantu benshi bishimira gusura iyo nyubako yitiriwe Titus. Bamwe babona ko ari inyubako yubatswe n’umunyabugeni w’umuhanga, abandi bakabona ko igaragaza ukuntu ubwami bw’Abaroma bwari bukomeye, abandi bakabona ko ari urwibutso rw’ukuntu Yerusalemu n’urusengero rwayo byarimbuwe.

Icyakora, abakunda gusoma Bibiliya babona ko iyo nyubako ya Titus igaragaza ikindi kintu gikomeye. Ni ikimenyetso kemeza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya busohora kandi ko bwaturutse ku Mana.—2 Petero 1:19-21.