Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukeneye isi nziza

Dukeneye isi nziza

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ari we António Guterres yaravuze ati “isi yuzuye ibibazo.” Wowe se si uko ubibona?

Mu makuru usanga huzuyemo ibintu biteye ubwoba

  • Indwara z’ibyorezo

  • Ibiza

  • Ubukene n’inzara

  • Kwangiza ikirere n’ubushyuhe bukabije

  • Ubugizi bwa nabi, urugomo na ruswa

  • Intambara

Mu by’ukuri dukeneye isi nziza:

  • Irimo ubuzima butunganye

  • Buri wese afite umutekano

  • Irimo ibiribwa bihagije

  • Ifite ikirere kidahumanye

  • Irimo ubutabera kuri bose

  • Ifite amahoro

None se iyo tuvuze isi nziza tuba dushatse kuvuga iki?

Bizagendekera bite iyi si dutuyeho?

Ni iki twakora ngo tuzabe muri iyo si nziza?

Iyi gazeti isobanura neza uko Bibiliya isubiza ibyo bibazo n’ibindi bifitanye isano na byo, kandi ibyo bisubizo birahumuriza.