Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Ese Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri?

Ese Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri?

Hirya no hino ku isi, abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko Noheri ari umunsi mukuru w’ivuka rya Yesu Kristo. Ariko se, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babanye na Yesu bizihizaga Noheri? Ese waba uzi icyo Bibiliya ivuga ku bijyanye no kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko? Ibisubizo by’ibyo bibazo biradufasha kumenya niba Abakristo bakwiriye kwizihiza Noheri.

Icya mbere, nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko abantu bizihije ivuka rya Yesu cyangwa iry’undi mugaragu w’Imana w’indahemuka. Ibyanditswe bivuga abantu babiri gusa bizihije iminsi mikuru y’amavuko. Bombi ntibasengaga Yehova, Imana ivugwa muri Bibiliya, kandi kuri iyo minsi mikuru habaye ibintu bibi (Intangiriro 40:20; Mariko 6:21). Hari igitabo cyavuze ko Abakristo ba mbere batemeraga “uwo mugenzo wa gipagani wo kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko.”—Encyclopaedia Britannica.

Yesu yavutse ku yihe tariki?

Bibiliya ntigaragaza itariki Yesu yavutseho. Hari igitabo cyagize kiti: “Isezerano Rishya ntirivuga itariki Yesu yavutseho, kandi nta n’ikindi gitabo kiyigaragaza.” Birumvikana ko iyo Yesu ashaka ko abigishwa be bajya bizihiza umunsi mukuru we w’amavuko, aba yarababwiye itariki yavutseho.

Icya kabiri, Bibiliya ntivuga ko Yesu cyangwa abigishwa be bizihije Noheri. Hari igitabo cyavuze ko ibyo kwizihiza Noheri byavuzwe bwa mbere mu gitabo cy’Abaroma cyandikwaga buri mwaka, ibirimo bikaba ari ibyo mu mwaka wa 336 (New Catholic Encycklopedia.) Biragaragara ko ibyo byabaye Bibiliya yose yaramaze kwandikwa, nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana Yesu yaravuye ku isi. Ni yo mpamvu hari abanditsi bavuze bati: “Kwizihiza Noheri ntibyaturutse ku Mana kandi ntibivugwa mu Isezerano Rishya.” *

Ni uwuhe munsi mukuru Yesu yategetse abigishwa be kwizihiza?

Umwigisha ukomeye ari we Yesu yavuze ibyo abigishwa be bagomba gukora, maze byandikwa muri Bibiliya. Icyakora mu byo yavuze, kwizihiza Noheri ntibirimo. Nk’uko umwarimu aba adashaka ko abanyeshuri be barenga ku mabwiriza yabahaye, Yesu na we ntashaka ko abigishwa be ‘batandukira ibyanditswe’ muri Bibiliya.—1 Abakorinto 4:6.

Icyakora, hari umunsi mukuru Abakristo ba mbere bari bamenyereye kwizihiza. Uwo munsi ni Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Yesu yabwiye abigishwa be igihe bagombaga kuwizihiriza n’uko bagombaga kubigenza. Ayo mabwiriza asobanutse neza n’itariki yo kwibuka urupfu rwe biboneka muri Bibiliya.—Luka 22:19; 1 Abakorinto 11:25.

Nk’uko twabibonye, Noheri ni isabukuru y’amavuko, kandi Abakristo ba mbere ntibubahirizaga uwo muhango wa gipagani. Ikindi kandi, Bibiliya ntivuga ko Yesu cyangwa undi muntu uwo ari we wese yaba yarizihije Noheri. Bityo rero, Abakristo babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, ntibizihiza Noheri.

^ par. 6 Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’inkomoko ya Noheri, reba ingingo ivuga ngo: “Ukuri ku birebana na Noheli ni ukuhe?” iri mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 2014, iboneka ku rubuga rwa www.ps8318.com/rw.